Hashize igihe abahanzi babiri bombi bafite inkomoko muri Uganda bahanganye ndetse banaterana amagambo ariko umwe muri bo yafashe iya mbere mu gusaba imbabazi undi nawe ntiyatinzamo aramusubiza.
Abo bahanzi bombi ni Alexander Bagonza uzwi ku
mazina ya A Pass ndetse na Wycliff Tugume uzwi nka Ykee Benda. Aba bombi
bashwanye mu mwaka w’2018 ubwo A Pass yavugaga nabi Walukagga Shafik uzwi nka
Fik Fameica aho uyu musore A Pass yashimangiraga ko ari umuhanzi ukomeye cyane
kandi aramutse ateguye igitaramo atahomba nka Fik Fameica na cyane ko abantu
baba bifuza kumubona cyane. Ibi rero byababaje cyane Ykee Benda agasubiza A
Pass ko ibi ari ukwinjirira cyane Fik Fameica ahubwo asa n’ushaka
kumwuririraho.
Kuva ubwo rero, haba ku mbuga nkoranyambaga ndetse
no mu biganiro aba bombi bagendaga bakora ku bitangazamakuru bitandukanye,
bakomeje guterana amagambo. Kandi kuba aba bombi barigeze kuba muri Label imwe
ya Badi Music buri wese yari azi undi bihagije ku buryo buri wese yari azi integer
nke za mugenzi we ndetse no mu guterana amagambo bakagira ibyo bashyiramo
bigaragara nk’ubuzima bwite.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter rero, Ykee
Benda uri gutegura igitaramo cya Singa Concert kizaba ku itariki 29 Werurwe
2019, yasabye imbabazi A Pass niba yaba yaramubabaje amusaba ko yamubabarira,
bagasenyera umugozi umwe mu kuzamura umuziki aho yagize ati “Ku muvandimwe wanye A Pass, mbabarira niba
naba narigeze kubabaza ibyiyumviro byawe…Kandi nizere ko nawe ukora nk’ibi
muvandi….Uruhando rukwiye ibyiza…Reka dukore umuziki kandi dushimishe abafana…NDAKOMEYE
nawe urakomeye #SingaConcert.”
Ykee Benda yasabye imbabazi A Pass amusaba ko basenyera umugozi umwe
Nk’uko Ykee Benda yabinyujije kuri Twitter rero na A
Pass mu kumusubiza yabinyujije kuri Twitter aho yafashe ifoto y’amagambo ya
Ykee Benda asaba imbabazi (screenshot) maze akayiherekeresha amagambo amwereka
ko atamubabaje ndetse atanabishobora mu buryo busa no kwishongora ati “Ntiwigeze ubabaza ibyiyumviro byanjye, icyo
ni ikintu nkorerwa n’abakobwa gusa, urakoze gusaba imbabazi. Nubaha cyane
ibihangano byawe akandi ntekereza ko uri umuhanzi mwiza, Nizere ko igitaramo
cyawe kizitabirwa. Gusa njye ntacyo mfite cyo gusabira imbabazi ‘Ndi akabi nta
n’imbabazi nsaba’ #SingaConcert.”
Mu kwishongora kwinshi A Pass yasubije Ykee Benda ko ababazwa n'abakobwa gusa
TANGA IGITECYEREZO