Kigali

Yvan Buravan wakoreye ibitaramo mu bihugu 12 bya Afurika yagarutse ashimangira icyubahiro Perezida Kagame yahesheje Abanyarwanda muri Afurika –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/03/2019 17:38
0


Yvan Buravan yari amaze igihe kingana n’ukwezi kurenga akora ibitaramo bizenguruka Afurika aho yataramiye mu bihugu cumi na bibiri binyuranye. Uyu muhanzi wagarutse mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Werurwe 2019 yagarutse avuga icyubahiro Perezida Kagame afite mu bihugu bigize umugabane wa Afurika.



Yvan Buravan akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe yakiriwe n’imbaga y’abanyamakuru bari baje kuganira nawe kuri uru rugendo. Yatangaje ko yagize urugendo rwiza kandi yishimiye uko rwagenze. Yagarutse ku bunararibonye akuye muri ibi bitaramo yari amazemo ukwezi kurenga ahamya ko ari iby’agaciro ku muhanzi w’umunyarwanda kuba yakora ibitaramo nk’ibi

Buravan utigeze urya indimi yatangaje ko indirimbo ze mu by’ukuri zitari zizwi cyane mu bihugu yakoreyemo icyakora ahamya ko yatunguwe n'uburyo abantu bazishimiye. Yagize ati” Ni ugukora uko dushoboye tukamamaza umuziki wacu hanze y’u Rwanda.” Yvan Buravan yatangaje ko abanyamahanga batunguwe bikomeye n’umuziki we ahubwo batangazwa no kuba batari bamuzi kandi ari umuhanzi basanganye impano ikomeye.

Yvan Buravan waganirije abanyamakuru urugendo amazemo iminsi yasoje ashimira Perezida Kagame wazamuye izina ry’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga. Yatangaje ko ahenshi yajyaga wasangaga bamubaza aho avuye yabasubiza ko avuye mu Rwanda bati “ Eeeehhhh kwa Perezida Kagame,…” Yatangaje ko abantu hanze y’u Rwanda bazi u Rwanda nk’igihugu kiyoborwa n’umuyobozi mwiza kandi umaze kugiteza imbere.

Yvan Buravan

Yvan Buravan ubwo yageraga ku kibuga cy'indege i Kanombe

Yvan BuravanYvan BuravanYvan Buravan

Yvan Buravan yakiriwe gutya,...Miss Gaju Anitha na Miss Uwimana Ariane mubamuhaye ikaze i Kigali

Ibi bitaramo byatangiriye muri Mali mu mujyi wa Bamako tariki 20 Gashyantare 2019, tariki 22 Gashyantare 2019 Yvan Buravan yerekeje muri Benin mu mujyi wa Cotonou bukeye bwaho tariki 23 Gashyantare 2019 yerekeza muri Togo aho yataramiye mu mujyi wa Lome. Nyuma y'iki gitaramo tariki 27 Gashyantare 2019 yataramiye muri Tchad mu mujyi wa N'djamena.

Tariki 2 Werurwe 2019 Yvan Buravan yataramiye muri Niger mu mujyi wa Niamey tariki 6 Werurwe 2019 ataramira muri Congo Brazaville, tariki 9 Werurwe 2019 yataramiye muri Guinee Equatorial mu gihe tariki 12 Werurwe 2019 yataramiye muri Djibouti. Tariki 15 Werurwe 2019 Yvan Buravan yataramiye muri Madagascar, tariki 20 Werurwe 2019 ataramira muri Gabon, tariki 22 Werurwe 2019 ataramira muri Sao Tome mu gihe bukeye bwaho tariki 23 Werurwe 2019 yasoreje ibi bitaramo muri Angola i Luanda.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE YVAN BURAVAN YAGIRANYE N’ITANGAZAMAKURUAKIGERA MU RWANDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND