RFL
Kigali

Nirere Shanel mu ndirimbo nshya 'Atura' yakanguriye abagore kwatura ihohoterwa bakorerwa mu ngo-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/03/2019 14:34
0


Umunyamuziki Nirere Shanel waryubatse nka Miss Shanel, yashyize hanze indirimbo nshya ye yise ‘Atura’, yakoze agamije gukangurira abagore bakubitwa, abacunaguzwa n’abandi batishimiye ibyo banyuramo mu rushako kubyatura ‘umutima udaturika’.



Shanel yakunzwe mu ndirimbo ‘Nakutaka’ yakoranye n’umuhanzi Wyre, ‘In love’ yakoranye na Rafiki, ‘Ndarota’ yamumenyekanishije birushijeho, ‘Ubufindo’ n’izindi nyinshi zakomeje izina rye mu ruhando rw’abahanzi Nyarwanda.

Yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo ‘Atura’ yayanditse ayibukiramo ubutumwa bwibanda ku ihohotererwa rikorerwa rikorerwa abagore n’abana babo mu ngo. Yavuze gutukwa, gucunaguzwa, kurazwa n’ibindi byinshi bikomeretsa umutima bisiga umuntu yari yibagiwe.  

Yagize ati “ Ni ubutumwa bwibanda ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo cyane cyane rikorerwa abagore ritaretse n'abana bibarutse ku babafite. Ihohoterwa rikorerwa umubiri ririmo gukubitwa kw' abagore , gutukwa no gucunaguzwa n'irindi hohoterwa ritandukanye rituma umuntu yangirika mu mutwe.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'ATURA' YA NIRERE SHANEL

Akomeza avuga ko ihohoterwa rituma umugore yibagirwa uburenganzira bwe yumva ko ariko zubakwa.  Ati “Ku mutima ugasanga umuntu yari yibagiwe. Yibagiwe uburenganzira bwe kubera kwiheba no gukomezwa gupfukiranwa n'abamubwira ko nta kundi byagenda  ko agomba kwihangana, ngo ni ko zubakwa.” 

Yatubwiye ko nta muntu runaka yakuyeho iyi nkuru y’ihohoterwa ribera mu ngo ahubwo ko azi abagore benshi batabayeho neza bahora mu marira n’agahinda.  Asanga igihe kigeze kugira ngo buri wese aharanire gukumira ihohoterwa.

Yagize ati “Hari benshi nzi bagowe akaba ariyo mpamvu nkangurira abagore bose n'abantu bose muri rusange kutarebera kuko biri kubera ku muturanyi cyangwa atari wowe uri  gukubitwa cyangwa atari abana bawe bari kurazwa hanze.” 

Ngo igihe kirageze kugira ngo ‘imvugo ya niko zubakwa icike burundu’.

Shanel yakoze indirimbo 'Atura' ikangurira abagore kuvuga ihohoterwa bakorerwa mu ngo.

Muri iyi ndirimbo ‘Atura’ Shanel aririmba akangurira umugore kwatura ibimukorerwa kugira ngo imizi y’ikibazo irinduke. Avuga ko umugore adakwiye kwizera ko ihohoterwa akorerwa ari ubwa mbere n’ubwa nyuma kuko atazi iherezo ryabyo.  

Amashusho y’iyi ndirimbo yavuze ko azasohoka kuya 15 Mata 2019. Agaragaramo umukinnyi wa filime Ngenzi uzwiho gukinana ubugome.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'ATURA' YA NIRERE SHANEL

Shanel yavuze ko yamuhisemo ashingiye ku bushobozi yamubonanye bwo gukina ubutumwa bw’iyi ndirimbo nk’uko yabishakaga. Ati “  Namuhisemo kuko muziho ubushobozi bwo gukina neza.” Yavuze ko uretse Ngenzi yanakoresheje abandi bakinnyi ba filime Nyarwanda basanzwe bazwi muri uyu mwuga. 

Kugeza ubu iyi ndirimbo ntabwo iboneka ku rubuga rwa Youtube, gusa mu minsi iri imbere irashyirwaho. Yatangiye kumvikana kuri Radio Kiss Fm, Radio Isango Star na Radio Rwanda, ahandi ushobora kuyibona ni kuri Inyarwanda Music.

Shanel arateganya ko iyi ndirimbo ‘Atura’ azayishyira kuri spotify , deezer, google play n’izindi mbuga zicuruza umuziki.  

Amashusho y’iyi ndirimbo yayobowe na Kivu Ruhorahoza afatwa na Kaba Shakur Ndayishimiye.

Iyi ndirimbo yakorewe ahantu n' abantu bakurikira : Indirimbo yitwa ‘Atura’; umuhanzi n’umwanditsi wayo ni: Nirere Shanel, gitari akusitike yacuranzwe na  Juan Medina afatanyije na Didier Ntizatureka, ‘Cello’ yakozwe na  Diego amaral coutinho,   

‘Shakers &Tarlking drum’  byakozwe na Lékan Fakèyè, gitari solo yacuranzwe na Pajăro Carlos Canzani, ‘Base Guitar’  yacuranzwe na Didier Ntizatureka, ‘Floor Tom Drums’ yakozwe na Ngirinshuti Christian, amajwi yafashwe na  Didier Ntizatureka /Didier touch muri Studio yo mu Bubiligi, ‘mixing’ yakozwe na Pajăro Carlos Canzani ndetse na Angel mu Bufaransa na ho ‘mastering’ yakozwe na Daniel Diaz  mu Bufaransa.

Ifoto yakoreshejwe mu kwamamaza iyi ndirimbo (Cover) igaragaraho abanyamideli babiri Igiraneza Ariella ndetse na  Ndayambaje Arnaud Jonny. Ifoto yafashwe na KK11M afatanyije na wistitruck.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND