B Face na MB Data ni bamwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu cy’u Burundi kabone n'ubwo batarashinga imizi mu karere. Aba bahanzi mu minsi ishize baje i Kigali aho bari kumwe na Dj Paulin wabahurije mu ndirimbo bafatiraga amashusho yakozwe na Bagenzi Bernard kuri ubu ikaba yanamaze kugera hanze.
Mu kiganiro kigufi twagiranye n'aba basore mu minsi ishize ubwo bari mu mujyi wa Kigali, badutangarije ko mu by’ukuri bari baje i Kigali mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo bahuriyemo na Dj Paulin umwe mu ba Djs mpuzamahanga u Burundi bufite ubimazemo igihe dore ko yatangiye gukora aka kazi mu mwaka wa 2000 ubwo yabaga mu gihugu cy’Ububiligi.
Mu kiganiro n'aba bahanzi batangarije Inyarwanda ko mu by’ukuri bahisemo kuza gufatira amashusho y’indirimbo yabo mu Rwanda kuko basanga ari uburyo bwo kwagura muzika yabo dore ko baba bagomba guhura n’abanyamakuru bo mu Rwanda ndetse bakizera neza ko uwakoze iyi ndirimbo azanabafasha mu kuyamamaza byanayiviramo kwamamara mu Rwanda cyane ko bo bamaze kubaka izina mu gihugu cy’u Burundi n'ubwo naho batagiye kuhareka.
B Face, Dj Paulin na MB Data
Aba basore bahurije ku kuba bashaka ko ibihangano byabo byacurangwa no mu Rwanda cyane ko i Burundi indirimbo z’abanyarwanda zicurangwa bityo ngo uburyo bwo kwiyegereza abanyarwanda ni ukuba hafi y’u Rwanda naho bakahakorera cyane ko aba bahanzi bafata u Rwanda nk’igihugu cy’abavandimwe n’u Burundi.
Iyi ndirimbo ya Dj Paulin aba bahanzi bafatiye amashusho mu Rwanda yitwa “Doda” ikaba yarakozwe mu buryo bw’amashusho n’umunyarwanda Bagenzi Bernard wanamaze kuyirangiza. Amakuru agera ku Inyarwanda ni uko iyi ndirimbo ari imwe mu zikunzwe bikomeye i Burundi.
REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO DODA YA DJ PAULIN, B FACE NAMB DATA YAKOZWE NA BAGENZI BERNARD
TANGA IGITECYEREZO