RFL
Kigali

Bruce Melody yamaze kugera i Paris aho yitegura igitaramo azahuriramo na Makanyaga Abdoul –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/03/2019 11:36
0


Muri iyi minsi Bruce Melody ari kubarizwa ku mugabane w’Uburayi aho ari gukorera ibitaramo binyuranye yatumiwemo. Uyu muhanzi wataramiye mu Bubiligi tariki 9 Werurwe 2019 yiteguye gutaramira mu Bufaransa kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2019 aho azataramana na Makanyaga Abdoul.



Nyuma yo gutaramira mu Bubiligi aho yabonye abafana batari bake Bruce Melody yagombaga guhita yerekeza mu Bufaransa aho azakorera igitaram. Magingo aya Bruce Melody yamaze kugera i Paris aho yiteguye gushimisha abakunzi be bazitabira igitaramo azahakorera mu minsi mike.  Aha akaba ari mu myiteguro ya nyuma y’iki gitaramo agiye gukorera mu Bufaransa aho agiye kuririmbira bwa mbere.

Bruce Melody

Bruce Melody yahuriye na Makanyaga Abdoul bahuriye mu Bufaransa...

Uyu muhanzi azatarama mu gitaramo azahuriramo na Makanyaga Abdoul tariki 16 Werurwe 2019 nyuma y’iki gitaramo akazahita agaruka mu Rwanda cyane ko ibyangombwa bye bitamwemerera gutinda i Burayi ariko kandi nanone akazaba arangije akazi kose kamujyanyeyo. Bruce Melody akimara gutaramira mu Bubiligi yatangarije Inyarwanda.com ko yishimiye uko igitaramo cyagenze anatangaza ko yizeye ko n’i Paris bizagenda neza.  

Bruce MelodyBruce Melody

Bruce Melody i Paris






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND