RFL
Kigali

Kitoko yashyize hanze indirimbo nshya ‘Wenema’ yasohokanye n'amashusho yayo-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/03/2019 14:48
3


Kitoko Bibarwa umaze imyaka irenga icumi aririmba yasohoye indirimbo ye nshya ‘Wenema’ yasohokanye n’amashusho yayo yafatiwe mu Mujyi wa Londres aho asigaye aba. Yavuze ko yamutwaye imbaraga nyinshi. Iyi ni indirimbo ya mbere Kitoko ashyize hanze mu mwaka wa 2019 ikaba igiye hanze ikurikira 'Rurabo' yari imaze igihe ikunzwe.



Kitoko yari amaze iminsi akunzwe bikomeye mu ndirimbo ‘Rurabo’ yasohoye mu mezi atanu ashize. Yavuze ko yishimiye by’ikirenga uburyo abanyarwanda bayakiriye bityo akaba yizeye ko iyi nshya nayo izagera kure cyane. Ku bwe asanga ari indirimbo yashyizemo imbaraga akayikora neza. Ati "Nagerageje gukoresha imbaraga zanjye zose ngo nsohore indirimbo nziza, igisigaye ni ukureba uko abanyarwanda bazayakira."

REBA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA KITOKO “WENEMA”

kitoko

Kitoko mu Bwongereza

Muri iyi minsi Kitoko akunze kuza mu Rwanda dore ko aba ku mugabane w’Uburayi aho yagiye kwiga mu Bwongereza icyakora kuri ubu akaba asigaye ari naho atuye. Kitoko yakunzwe bikomeye mu ndirimbo ze nka; Ikiragi, Agakecuru, You, n’izindi nyinshi cyane ko uyu yigeze kuba umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda.

REBA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA KITOKO “WENEMA”

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jepk5 years ago
    Nibyiza pee!
  • Damour5 years ago
    Weasel welcome in the country our RWANDA
  • whwlmbjlsc4 months ago
    Muchas gracias. ?Como puedo iniciar sesion?





Inyarwanda BACKGROUND