Albert Mphande uherutse guhagarikwa mu kazi ko gutoza ikipe ya Police FC, agahabwa igihe kizakinwamo imikino itatu ya shampiyona; avuga ko kumuhagarika muri ubu buryo ari gahunda yo kumutesha igihe birutwa n'uko hakurikizwa amasezerano afitanye n’ikipe akaba yava mu Rwanda.
Kuwa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2019 nibwo ikipe ya Police FC yamenyesheje Albert Mphande ko ahagaritswe muri iyi kipe igihe kizakinwamo imikino itatu ya shampiyona bitewe n’imyitwarire yamuranze nyuma y’ifirimbi ya nyuma y’umukino batsinzwemo n’Amagaju FC ibitego 2-1 kuri sitade ya Kigali.
Nyuma yo
gushyikirizwa ibaruwa ndetse nawe agahabwa umwanya wo kuba yakwandika indi
baruwa atanga ubusobaburo, Albert Mphande yaganiriye na INYARWANDA agira
ibitekerezo atanga ku ibaruwa yahawe ndetse n’ibihano yahanishijwe.
Yatangiye
agira ati "Narahagaritswe kandi si ibintu natinya kwemera kuko ndi umutoza w’umunyamwuga
kandi wabaye mu makipe atandukanye. Ibaruwa nahawe ivuga ko nzira ko nagiranye
ikibazo n’abasifuzi nkagira ubushake bwo kurwana no kubatuka. Gusa n'ubwo ariko
byanditse simbyemera kuko nta musifuzi natutse cyangwa ngo mukoreho uretse ko
naguye njya kumubaza ngo ampe ubusobanuro bw’impamvu yanze igitego cyacu avuga
ko abakinnyi bari baraririye”.
Albert Joel Mphande umutoza wahagaritswe muri Police FC
Albert
Mphande avuga ko mu ibaruwa yandikiye abayobozi ba Police FC yasobanuye ko mu
myaka amaze mu mupira w’amaguru nk’umutoza w’umunyamwuga adashobora kurenga ku
mategeko ngo ajye kurwana n’umusifuzi cyangwa ngo amutuke, ahubwo ko yagiye
kumubaza impamvu nyamukuru abantu bakagira ngo agiye kurwana nabo.
“Umukino
wari warangiye kandi ntabwo kuba nari kujya gushwana n’abasifuzi byari
guhindura ibyavuye mu mukino. Icyo njyewe ntashobora gukora ni ukuba
nasagarira abasifuzi kuko nzi neza amategeko ya FIFA abagenga n’abarengera.
Nta muntu nakozeho, nta muntu natutse ahubwo iyo urebye neza ushobora no kubona
ko ari urwitwazo”. Albert Mphande
Albert Mphande ni umutoza ukunda gutoza aciye bugufi arebera umukino hasi
Albert
Mphande avuga ko kugeza ubu abona igihano yahawe kidakurikije amategeko ajyanye
n’umupira w’amaguru ahubwo ko yasabye Police FC ko kumuhagarika bakanamwaka
imodoka y’akazi bifite ikindi bisobanuye gitandukanye no guhagarikwa mu kazi.
“Narahagaritswe
ndabyumva ariko nk’abanyamwuga ntabwo umuntu yabura kuvuga ikimuri ku mutima.
Bampaye ibaruwa mu gihe ntarabasubiza bahita bambwira ko ngomba kubasubiza
imodoka y’akazi. Muri macye tutarinze dutakaza igihe hari uburyo twakabaye
twihutisha ibintu tutabeshyanye. Niba batanshaka bakabaye bambwira bati fata
inzira ugende”. Mphande
Albert Mphande avuga ko Police FC iri ku mwanya mwiza ugereranyije n'uko yayisanze
Mu ibaruwa
Albert Mphande yandikiye abayobozi ba Police FC yabasabye iki?
Albert
Mphande ukomoka mu gihugu cya Zambia avuga ko mu ibaruwa yandikiye Police FC
avugamo ko mu gihe babona ko atakiri ku rwego rwo kubatoreza ikipe bakwicara
bakareba ibikubiye mu masezerano bafitanye hakarebwa icyo abagomba n’icyo
bamugomba bakaba bamusezerera akajya gushakira ahandi.
“Mu ibaruwa
nasubije nababwiye ko ntakunda kugorana kandi mba nshaka ko ibintu byihuta
hatabayemo gutakaza umwanya. Nanditse ko niba bandambiwe bareba icyo
amasezerano dufite avuga nkabona ibyongombwa cyangwa se nabo icyo mbagomba
tugatandukana mu mahoro hatabayeho gushaka impamvu zituma abantu batumvikana”.
Mphande
Albert Mphande avuga ko Police FC bashatse bakora ibyihuta, akareka gutakaza igihe muri Kigali
Nyuma yo
guhagarika Albert Mphande, Police FC yahise itsindwa na Musanze FC ibitego 2-0
mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona waberaga i Musanze kuri iki Cyumweru.
Police FC ni ikipe itangira umwaka igura abakinnyi benshi ariko umusaruro ukanga ukaba iyanga
Albert
Mphande yageze muri Police FC mu mpera
za Mata 2018 asanga shampiyona 2017-2018 igeze mu mikino icumi (10) ya nyuma.
Kuri ubu mu
mwaka w’imikino 2018-2019 yari amaze kuyishyira ku mwanya wa gatanu n’amanota
31 mu mikino 19 ya shampiyona. Kuri ubu Police FC iri gutozwa na Nshimiyimana
Maurice bita Maso na Maniraguha Claude umutoza w’abanyezamu.
TANGA IGITECYEREZO