RFL
Kigali

Umukobwa ugiye kurushinga na Gentil Misigaro yakorewe ibirori 'Bridal Shower' byo gusezera ubukumi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/03/2019 13:04
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 09/03/2019 ni bwo Rhoda Mugiraneza umukunzi wa Gentil Misigaro yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi dore ko habura iminsi mbarwa akambikana impeta n'umukunzi we bamaze igihe kitari gito bakundana.



Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 09 Werurwe 2019 ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ni bwo Mugiraneza yatunguwe n’inshuti ze zimugira inama y’uko azitwara mu buzima bushya agiye gutangira. Bamuhaye impanuro banamwifuriza kuzahirwa mu rugo rwe na Gentil Misigaro wamutoranyije mu bandi bakobwa bose.

Ni ibirori byitabiriwen’inshuti ze hafi zari zigizwe n’abakobwa n’abagore. Uyu mukobwa yakorewe ibi birori mbere y'amasaha macye ngo umukunzi we Gentil Misigaro akore igitaramo gikomeye yise 'Hari imbaraga Rwanda Tour' kiba ku mugoroba w'iki Cyumweru tariki 10/03/2019 muri Camp Kigali.

Inseko ya Mugiraneza Rhoda ugiye kurushinga na Gentil Misigaro.

Gentil Misigaro umukunzi wa Rhoda Mugiraneza yamenyekanye cyane mu ndirimbo 'Buri munsi' yakoranye na Adrien Misigaro, 'Biratungana' n'izindi. Gentil Misigaro na Rhoda Mugiraneza bazasezerana imbere y'Imana ku wa Gatandatu tariki 16/3/2019. 

Saa Tatu (9h:00’) hazaba umuhango wo gusaba no gukwa uzabera Heaven Garden i Rebero. Saa saba n’igice (13h:30’) umugeni n’umusore bazasezeranira mu rusengero New Life Bible Church rurereye ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Saa kumi n’igice (16h:30’) abatumiwe bazakirirwa muri Heaven Garden iherereye i Rebero.

Mugiraneza yatunguwe n'inshuti ze bamusezeraho

Yahawe impano n'impanuro azubakiraho mu rugo rushya.

Bakase umutsima bishimira indi ntambwe ateye mu buzima bwe.

Inshuti, abavandimwe n'abandi bagiranye ibihe byiza.

Mugiraneza Rhoda aritegura ubukwe kuya 16 Werurwe 2019.


Mugiraneza Rhoda hamwe n'umukunzi we Gentil Misigaro


GentiL Misigaro umukunzi wa Rhoda arataramira muri Kigali kuri uyu mugoroba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND