RFL
Kigali

CONGO BRAZAVILLE: Igitaramo cya Yvan Buravan cyitabiriwe n'abakunzi ba muzika benshi barimo n'icyamamare Zao Zoba-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/03/2019 11:40
0


Tariki 20/02/2019 ni bwo Yvan Buravan yatangiye ibitaramo bizenguruka umugabane wa Afurika, kimwe mu bihembo bigenerwa abahanzi baba begukanye igihembo cya Prix Decouvertes gitangwa na Radiyo y’abafaransa RFI. Nyuma y’ibitaramo bitanu amaze gukora Yvan Buravan yaraye ataramiye muri Congo Brazaville.



Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 4 Werurwe 2019 ni bwo Yvan Buravan yageze ku kibuga cy’indege i Brazaville yakirwa bikomeye n'abanyarwanda batuye muri iki gihugu. Nyuma yo kuruhuka ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 5 Werurwe 2019, Yvan Buravan yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ryo muri Congo Brazaville.

Yvan Buravan yaje gukorera igitaramo gikomeye muri Congo Brazaville kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Werurwe 2019 ahitabiriye abakunzi ba muzika benshi barimo n’icyamamare mu muziki Zao Zoba ufatwa nk’ikirango cya muzika ya Congo Brazaville kubera indirimbo ze zakunzwe bikomeye zirimo 'Ancien Combattant' yamamaye bikomeye ku Isi hose. Yvan Buravan mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com yavuze ko yishimiye uko abaturage bo muri Congo Brazaville bamwakiriye ndetse n'ukuntu bitabiriye ari benshi iki gitaramo.

Nyuma y’iki gitaramo tariki 9 Werurwe 2019 azataramira muri Guinee Equatorial  naho tariki 12 Werurwe 2019 akazataramira muri Djibouti. Tariki 15 Werurwe 2019 Yvan Buravan azataramira muri Madagascar, tariki 20 Werurwe 2019 muri Gabon, tariki 22 Werurwe 2019 ataramire muri Sao Tome mu gihe bukeye bwaho tariki 23 Werurwe 2019 azataramira muri Angola i Luanda.

Yvan BuravanYvan BuravanYvan Buravan

Igitaramo cya Yvan Buravan kitabiriwe n'abatari bake...

Yvan BuravanYvan BuravanNyuma y'igitaramo Zao Zoba yaje gufata ifoto na Yvan Buravan kimwe n'abacuranzi be...





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND