Kigali

Nyuma yo kwakirwa neza muri Congo Brazaville, Buravan yakoze ikiganiro n’abanyamakuru mbere yo gutaramirayo - AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/03/2019 19:50
0


Tariki 20 Gashyantare 2019 ni bwo Yvan Buravan yatangiye ibitaramo bye byo kuzenguruka umugabane wa Afurika, kimwe mu bihembo bigenerwa abahanzi baba begukanye igihembo cya Prix Decouvertes gitangwa na Radiyo y’abafaransa RFI. Nyuma y’ibitaramo bitanu amaze gukora Yvan Buravan ategerejwe mu gitaramo kibera i Brazaville.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 4 Werurwe 2019 ni bwo Yvan Buravan yageze ku kibuga cy’indege i Brazaville yakirwa bikomeye  n'abanyarwanda batuye muri iki gihugu. Nyuma yo kuruhuka ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Werurwe 2019, Yvan Buravan yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ryo muri Congo.

Yvan Buravan ategerejwe mu gitaramo gikomeye azakorera muri Congo Brazaville kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Werurwe 2019 mu gihe Tariki 9 Werurwe 2019 azataramira muri Guinee Equatorial  naho tariki 12 Werurwe 2019 akazataramira muri Djibouti.

Tariki 15 Werurwe 2019 Yvan Buravan azataramira muri Madagascar, tariki 20 Werurwe 2019 muri Gabon, tariki 22 Werurwe 2019 ataramire muri Sao Tome mu gihe bukeye bwaho tariki 23 Werurwe 2019 azataramira muri Angola i Luanda.

Yvan BuravanYvan BuravanYvan Buravan

Yvan Buravan yakiriwe neza i Brazaville Yvan BuravanYvan BuravanYvan Buravan mu kiganiro n'abanyamakuru 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND