RFL
Kigali

Naason yashyize hanze indirimbo nshya “Ninjye mukire”, yiyemerera ubukene mu bahanzi anatakambira abashoramari-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/03/2019 9:19
3


Naason ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu minsi yatambutse kubera indirimbo ze zinyuranye zakunzwe bikomeye, icyakora muri iyi minsi ntawabura guhamya ko yari yarabuze yewe hari n'abibazaga ko iby’umuziki yabivuyemo. Bitandukanye n’ibi, uyu muhanzi yadutangarije ibyamubayeho ndetse anashyira hanze indirimbo ye nshya.



Naason wari umaze umwaka adashyira hanze indirimbo nshya kuri ubu yamaze gusohora indirimbo yise “Ninjye mukire” yasohokanye n’amashusho yayo. Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com uyu muhanzi abajijwe ku kibazo cy’uko yari amaze igihe kinini adakora umuziki yatangaje ko hari ikibazo cy’ubukene mu bahanzi ku buryo biba bigoye gukora umuziki uri ku rwego nk'urwo muzika igezeho muri iyi minsi.

Naason yatangaje ko muri iyi minsi yari ahugiye ku gukora kuri album ye yarangije gukoraho ubu akaba atangiye kuyifatira amashusho indirimbo imwe ku yindi. Yagize ati” Umuziki ubu urasaba amafaranga abahanzi bamwe na bamwe badafite, rero hari igihe bigorana kugira ngo ubashe gukora amashusho ari ku rwego rwiza nkiyi kandi turi mu Isi y’ishusho murabizi, hari igihe igishoro cyibura.”

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA NAASON NINJYE MUKIRE

Naason

Naason mu ndirimbo ye nshya "Ninjye mukire"...

Yakomeje nanone agaragaza ko yari anahugiye mu gukora kuri album ye agira ati”Ariko nanone si ibyo gusa nari ndi no kunononsora neza indirimbo ziri kuri album yanjye ubu isa n’iyarangiye rero ubu ndi kurwana n’amashusho kuko ndifuza kugira video nyinshi uyu mwaka. Imbogamizi zo ubu ntazo niteguye kubaha ibihangano bikurikiranye vuba cyane.”

Asoza ikiganiro yahaye Inyarwanda.com Naason yagize ati” Gusa turacyakeneye abashoramari mu muziki kuko ubu ku muhanzi iyo ugereranyije amafaranga yinjiza n'ayo akeneye gushora kugira ngo akore ‘quality’ (ibintu byiza) bijyanye n’igihe yewe byanamwambutsa imipaka usanga ntayo afite ahagije.” Iyi ndirimbo nshya ya Naason yasohokanye n’amashusho yayo yakozwe mu buryo bw’amajwi na murumuna we Vicky.

REBA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA NAASON “NINJYE MUKIRE”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mihigo jmv inyanza5 years ago
    nasson ndamwemera birenze!
  • samu3 years ago
    kbx musaza ndakwemera
  • ESHIMAEL2 years ago
    NAASON BURO NDAKWEMERA MUSAZA KOMEREZAHO





Inyarwanda BACKGROUND