Umusore ukiri muto uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Tegera Patrick umaze iminsi ari mu Rwanda yafashe icyemezo cyo kwinjira mu muziki abifashijwemo n’inshuti ye yo mu bwana Mr Kagame bakoranye indirimbo ya mbere akaba afite gahunda yo kubigumamo.
Real Pack ni umusore w’umunyarwanda ariko aba USA
muri Kentucky aho amaze imyaka 9, yatangarije umunyamakuru wa INYARWANDA ko
kuva kera yahoze afite inzozi zo kuzakora umuziki kuko kera yabaga no muri
Korali ariko akabura umutera imbaraga, maze aho agarukiye mu Rwanda yajyana n’inshuti
ye magara, Mr Kagame muri Studio akamwibutsa ko adakwiye gupfukirana impano ye,
bahera aho bakorana indirimbo.
Indirimbo ya Real Pac ya mbere yayise ‘Nkomeza’ ni
indirimbo y’urukundo ndetse yagize n’icyo ayitubwiraho. Yagize ati “Ubundi Inspiration (inganzo) yaje ngeze
muri Studio, ndavuga nti reka ndirimbe urukundo kuko ari narwo ruhuza abantu
cyane. 'Nkomeza' ni indirimbo y’urukundo aho umusore aba asaba umukobwa bakundana
ko yamukomeza kugira ngo adata icyizere kandi akamwibutsa ko amukunda cyane n’ubwo
yamukunze atamuzi ariko yamurutishije abandi bose.”
Real Pac yinjiye mu muziki afite gahunda yo kugumamo
Muri iyi ndirimbo kandi, umuhungu yumvikana aririmba
ngo “Nagukunze ntakuzi nkurutisha n’abandi, nkomeza! Gira umpfumbatire umutima.
Gira unkomeze hato ntazaseba. Gira undutishe buno buniga ejo nitunahura
butazashaka kunyurira…Urukundo wampaye ndaruzirikana, nduhoza ku mutima…”
yiganjemo amagambo umusore aba ahamiriza umukobwa ko amukunda nawe amusaba
kurushaho kumugaragariza ko ari we wenyine koko.
Mu gushaka kumenya impamvu Real Pac atatangiriye
umuziki aho aba muri Amerika, ndetse n’impamvu yahisemo gukorana na Mr Kagame
mu bahanzi bose bo mu Rwanda uyu musore yasubije agira ati “Impamvu ntatangiriye umuziki aho mba, ni uko nta mbaraga zibinsubikamo
najyaga mbona. Guhitamo gukorana na Mr Kagame ni uko n’ubusanzwe ari inshuti
yanjye tuziranye kuva kera, kandi niwe wanteye imbaraga zo kudapfukirana
impano.”
Real Pac yahisemo gukorana na Mr Kagame kuko yamuteye imbaraga zo kudahisha impano ye
Real Pac avuga ko aka ari ko kazi agiye gukora
ndetse atazava mu muziki kuko atawujemo byo gukina cyane ko aho aba ho biri no
mu bitunze benshi. Iyi ndirimbo Real Pac yakoranye na Mr Kagame, ni amajwi n’amashusho
byasohokeye rimwe.
Kanda hano urebe indirimbo ‘Nkomeza’ ya Real Pac naMr Kagame
TANGA IGITECYEREZO