RFL
Kigali

VIDEO: ‘Ntabwo Imana nyemera kuko si gakondo y’Abanyarwanda’ Pogatsa yavuze ku ndirimbo ye ‘Nyabingi’, Bushali amusabira gukizwa

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:4/03/2019 14:28
2


Abasore bane babarizwa muri Green Ferry Music, bakoze indirimbo itangaje igaruka ku bafatwa nk’abakurambere mu Rwanda aho bavuga ko babikoze ngo basigasire umuco bifashishije Nyabingi wamenyekanye mu Rwanda rwo hambere.



Mu ndirimbo ya Pogatsa, afatanyije na Neriwest na Mufasta ndetse na Bushali bagarutse cyane kuri Nyabingi abenshi batekereza uko atari nk’uko babisobanuye mu kiganiro bagiranye na INYARWANDA. Ndorisimbi Thierry ari we Pogatsa ndetse na Hagenimana Jean Paul ari we Bushali bavuze birambuye kuri iyo ndirimbo bise ‘Nyabingi’ aho bavuga ko ubutwari bwe bukwiye kuratwa iteka.

Pogatsa ahamya ko indirimbo ari we wayitekereje, akageza igitekerezo cye kuri Bushali, Neriwest na Mufasta bakamufasha kuko atashakaga kuyikora wenyine. Avuga kandi ko igitekerezo cya Nyabingi cyaturutse mu gushyigikira no gusigasira umuco nyarwanda nk’uko ibindi bihugu by’amahanga bidahwema guteza imbere umuco wabyo. Ndetse banagarutse ku mateka y’umukobwa witwaga Nyabingi uburyo yafashaga abantu cyane, bo bamufata nk’intwari.

Bushali avuga ko acyumva igitekerezo cya Pogatsa bitamuteye ubwoba ngo atekereze imyuka mibi, ahubwo yumvise ari umushinga wabyara inyungu cyane ko Nyabingi wahoze witwa Nyabyinshi yakomeje gufatwa uko atari ari, ahubwo bigomba guhinduka kuko yanzwe n’abarabu banamwangisha abandi.

Mu gushaka kumenya koko niba aba basore barabikoreye umuco koko cyangwa ari uguhakana Imana, ubwo umunyamakuru wa INYARWANDA yabimubazaga yasubije ko atayemera rwose yemera gakondo y’abanyarwanda ndetse akaniyizera. 

Yagize ati “Kubera Meditation nagiye ngira, ntabwo Imana nyemera kuko si gakondo yacu y’Abanyarwanda…Mfite idini nabatijwemo, ni EPR, gusa mbonye ukuntu bankuraho amazi ntabwo mbyemera…Njyewe ndiyizera njyewe ubwanjye. Nizera ko nabona ikintu, umuntu n’isi numva byabayeho ari isanzure ibikoze cyangwa hari izindi mbaraga zituri hejuru ariko sindazibona.”

pogatsa
Pogatsa utemera Imana ni we wazanye igitekerezo cyo gukora indirimbo 'Nyabingi'

N’ubwo Pogatsa atemera Imana ariko, Bushali we yemera Imana kabone n’ubwo nta dini agira asengeramo ndetse no kuba yarahuye na Pogatsa utemera Imana akamubwira igitekerezo cye bitahungabanyije na gato imyemerere ye. Avuga ko iyi ndirimbo ntaho ihuriye n’imyuka mibi kuko bamwe mu bafatwa nk’abakurambere Bushali abita nka Yesu wo muri Isiraheli aho yifashishije Ryangombe. Pogatsa we bimubaho kenshi ko bamwe mu bantu bakuze bamwamaganira kure kubera iyo ndirimbo ariko agakomeza gushimangira ko Nyabingi atari mubi rwose.

Pogatsa avuga ko kuba yaratekereje kuririmba Nyabingi ubwabyo yari yamugendereye nyine. Mu buryo buteye urujijo ariko baririmbamo Ijuru abemera Imana bahamya ko ari ubwami bw’Imana, ariko we avuga ko yarigereranyaga n’ibyiza. Yagarutse kandi ku cyo ababyeyi be batekereza ku kuba bafite umwana usa n’uwatatiye idini kuko bamuhannye kenshi, ndetse bo ari abakirisitu muri EPR ariko we avuga ko bakomeza imyemerere yabo nawe agakomeza iye uko iri.

Muri iyo ndirimbo ‘Nyabingi’ Bushali, yumvikana aririmba Nyabingi anamutaka cyane agira ati “Naga inzuzi mu kirere nizigwa nabi ubwo urazana irende. N’ubwo inzira yaba ari ndende ntucike intege wowe icara usenge. Yaje afite agacuma kuzuye urwagwa, yasanze tumeze nabi twicaye mu kaga…Nkigera iyo mu rutoki nsanga umupfumu yahateye pongi( yasinziriye)…” Yasobanuye byinshi kuri iki gitero agaruka ku kuba bitari byiza kuyoboka inzira z’abapfumu kuko hari uwo azizera zikamugeza ahantu habi.

Bushali

Bushali avuga ko Nyabingi atari mubi ari amateka yabihinduye ukundi

Bavuze ku njyana ya KinyaTrap bati “Abakunzi b’injyana ya KinyaTrap bakomeze kumva ibihangano byacu kuko ni injyana irimo ubutumwa…Ni injyana y’urubyiruko, n’abakuru bisangamo. Ni injyana nshya biragoye guhita yakirwa ariko Imana niyo nkuru izamenyerwa.” Basoje bashimira cyane Inyarwanda.com banayihimbira indirimbo bombi uko ari babiri, maze Bushali asabwa kutarekera aho kubwiriza Pogatsa nawe akazakizwa.

Kanda hano urebe ikiganiro Pogatsa avuga ko atemera Imana kandi ko Nyabingi atari imyuka mibi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ukuri5 years ago
    Kereka niba aba atari abanyarwanda, naho gakondo yacu ni Imana ndetse abasogokuruza bongeyehp ko ari iy i Rwanda kugirango n abazabakomokaho ntibazigire bayivaho ngo babe bakurikira ibigirwamana by abanyamahanga, none nyumvira aba pe.ariko muziko ko koko ubukoroni bwangije imitwe ya benshi, ubu umunyarwanda utinyuka guhakana Imana y i Rwanda ntageze ahabi koko? Uziko abakoroni bababeshye namwe mukemera ndumiwe pe, umva mwa duhungu mwe Imana y i Rwanda niyo gakondo yacu kuva kera na kare sogokuruza Gihanga yagiranye igihango nayo ni nayo mpamvu tutashize ngo igihugu kizimire n amahano yakibayemo.rero mwe niba muyivuyeho rwose ni ibyanyu ariko njye n abanjye tuziringira Imana y i Rwanda niyo mugenga wa byose yararemye ntiyaremwe.
  • ndagijimana/auguste5 years ago
    Abobagabonabasazi





Inyarwanda BACKGROUND