RFL
Kigali

MU MAFOTO: Abahanzi bakomeye mu Rwanda basusurukije igitaramo giherekeza Tour du Rwanda 2019

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/03/2019 5:46
0


Abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda Knowless Butera, umuraperi Riderman, Davis D, Dream Boys…bishimiwe bikomeye n’imbaga yitabiriye igitaramo gitegura isozwa ry’isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda 2019. Kwinjira byari ubuntu; abitabiriye bari banezerewe.



Iki gitaramo cyabaye ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 02 Werurwe 2019 muri Car Free zone, abakitabiriye basusurutswa n’abahanzi bo muri Kina Music; Dream Boys, Knowless Butera na Igor Mabano.

Hari kandi Socila Mula, Ama G The Black, Sintex, Davis D, Siti True Karigombe, umuraperi Riderman ndetse n’abahanzi baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagaragaje ubuhanga mu kuririmba no gucuranga.

Uruganda rwa SKOL ni bo bateguye iki gitaramo cyasigiye abanya-Kigali ibyishimo bisendereye.

Knowless yagaragaje kwishimirwa mu buryo bukomeye.

Abashyushyarugamba bifashishijwe muri iki gitaramo ni Mc Phil Peter na MC Kate Gustave bashyuhije imbaga yitabiriye. Dj Bisoso ni we wifashishijwe mu kuvugavanga umuziki. 

Buri muhanzi waririmbye muri iki gitaramo yahawe kuririmba indirimbo eshatu. Iki gitaramo cyabereye i Kigali, cyabanjirijwe n’ikindi gitaramo cyabereye i Musanze, kuya 28 Gashyantare 2019. 


Abavuye muri USA banyuze benshi.


Yanyuzagamo akavuga ikinyarwanda.



Sintex yishimiwe bikomeye muri iki gitaramo.

Abafana bishimye.

Davis D yisunze indirimbo ye 'Biryogo' yeretswe urukundo mu buryo budasanzwe.

Igor Mabano mu ndirimbo 'Back', 'Iyo utegereza' yerekanye ko ari umunyamuziki ukomeye.



Social n'ubwo yaraye akoze impanuka, yigaragaje muri iki gitaramo.

Dream Boys bashimangiye ubuhanga bwabo mu muziki muri iki gitaramo.

Knowless ari mu bahanzi bishimiwe bikomeye muri iki gitaramo.

Riderman yasimbukije benshi.

Umuraperi Siti True Karigombe yafashije Riderman ku rubyiniro.

MC Phil Peter wayoboye iki gitaramo.

MC Kate Gustave.

Ama G The Black.

Andi mafoto menshi kanda hano:

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND