RFL
Kigali

ABAKOBWA GUSA: Ujya utekereza ko umusore mukundana agufata uko yishakiye?

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:1/03/2019 7:30
0


Mu rukundo nta wifuza nabi kandi yashyizemo imbaraga ze zose kuko bibabaza cyane ndetse bikanavuna. Ku bakobwa rero, hari ibimenyetso bishobora kukwereka ko umuhungu muri mu rukundo agufata uko yishakiye ndetse igihe icyo ari cyo cyose mushobora gutandukana.



Hari ibintu bishobora kukwereka ko umuhungu mukundana afite icyo agushakaho kuko ntiyagufata uko ashaka nta mpamvu yabyo. Muri iyi nkuru, umunyamakuru wa INYARWANDA yagerageje kwereka abakobwa bimwe mu byabereka ko abasore bakundana babafata uko bashaka kubera inyungu zabo bwite;

1.Ntafite ubwoba bwo kukubura

Mukobwa, niba umusore mukundana atajya yumva ko kukubura bimuhangayikishije rwose, ni ikimenyetso cy’uko akubuze ntacyo yaba ahombye, bityo kugufata uko ashaka ni uko yumva ko utabona undi nkawe murekanye kuko yumva waramuhenze.

2.Ntajya akwihanganira

Umugabo ugufata uko yishakiye, agutura uburakari kenshi, ntiyakihanganira ikosa ryawe ahubwo ahora akumvisha ko ari mu kuri iteka ntanaguhe umwanya wo kwisobanura.

3.Ni gake aguhamagara iyo wamubuze

Ugasanga wamuhamagaye uramubura, aho abiboneye ntashobore kuguhamagara ngo amenye n’icyo washakaga kumubwira. Ahubwo agahora aguha impamvu y’uko yari ahuze cyangwa yibagiwe kuguhamagara. Ni uko uko agufata atari ibikwiye abakundana, agufata uko we abyishakiye gusa.

4.Ntashobora kwemera ikosa rye

Mu buzima bivugwa kenshi ko nta muntu udakosa, ariko umusore ufite icyo ashaka kuri wowe, nta na rimwe azabona ko yagukoreye ikosa mukobwa mwiza, yumva ko kugusaba imbabazi ari igitutsi kuri we.

5.Wumve udakwiriye

Niba utangiye kwiyumva nk’udashimwa, udakwiriye, ukumva kubabara byakubereye inshuti mu rukundo rwawe, ni uko umukunzi wawe ahora agufata nk’imburamumaro, akagupfobya uko yishakiye.

6.Kwitanga kwawe ntikwitabwaho

Ugasanga urihiringa, ukitanga cyane ukanakora ibishoboka byose ngo urukundo rwanyu rukomere. Niba agufata uko ashatse cyangwa afite icyo agushakaho, ibyo uzakora byose bizaba impfabusa kuri we.

7.Nturi inyambere kuri we

Umusore ugufata uko ashaka ntashobora gutuma wumva ko uri uw’ingenzi mu buzima bwe. Ahubwo uzisanga uhora wibaza niba hari n’ikibanza ufite mu buzima bwe bikuyobere.

8.Yibagirwa cyane ibintu bikwerekeyeho

Twagiye tubigarukah kenshi koutuntu duto ari two dukomeza urukundo cyane ndetse tukaba twanarusenya. Niba umusore atangiye kwibagirwa ibikwerekeyeho, isabukuru, iminsi yihariye mu buzima bwawe, ntazanita kumenya uko umeze kuko agufata uko yiboneye.

9.Ntashobora kwibagirwa ikosa ryawe

Mu gihe ku ngingo ya 4 twavuze ko adashobora kwemera ikosa ndetse no mu ya 2 tukagaruka ku kuba ahora yumva ari mu kuri, n’iyo wamubera mwiza gute ntashobora kwibagirwa amakosa yawe, azahora ayakwibutsa ngo akwereke ko uri umunyamabi gusa kuko uko agufata ni ibyo kugushakaho intonganya gusa.

10.Ibyiza umukoreye abifata nk’ibisanzwe

Iyo umukunzi wawe agufata uko yishakiye, ikiza cyose wamukorera yumva ko byari inshingano zawe, n’ubwo waba ubikoze ari agashya ntazabyitaho ahubwo kutabikora nibwo azakurakarira akaba yanakubwira nabi.

Ibyakwereka ko umukunzi wawe agufata uko ashaka byo ni byinshi kuko buri wese agira uko areba agereranyije n’ibikwiye urukundo koko. Mukobwa, niba umuhungu mukundana agufata gutya ese witeguye gukomezanya nawe kugeza ryari? Utekereza ko impamvu yabyo ari iyihe? Umuti mwiza kuri byo ni ukuganira n’umukunzi wawe, mukareba aho ikibazo kiri mukagikemura. Byananirana n’ubwo ntawe tubyifurije, mukarekera aho mwembi kuryana imitima kuko ntimwazubaka ngo rukomere igihe nta wishimiye undi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND