Umuryarwenya Djassa Djassa ufite inkomoko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatumiwe mu gitaramo gikomeye cy’umukizi w’umwimerere “Studio Live” kigiye kubera mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba.
Muri iki gitaramo abahanzi baririmba umuziki w’umwimerere imbere y'imbaga y'abafana. Ibitaramo byiswe “Studio Live” bimaze kumenyerwa cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(DRC) i Goma na Kinshasa, ubu bigiye kubera no mu karere ka Rubavu aho bizakomereza mu Mujyi wa Kigali n’ahandi.
Iki gitaramo giteganyijwe kuba tariki 23 Werurwe 2019 muri metero 200 uvuye kuri sitade Umuganda. Turatsinze Hamduni Umuyobozi wa Iris Music itegura ibitaramo “Studio Live” yabwiye INYARWANDA, iki gitaramo kizaba ari icyo kugaragariza Abanya-Rubavu ko impano z’abahanzi n’abanyarwenya zihari zikwiye gushyigikirwa.
Yagize ati" Twateguye iki gikorwa mu buryo bwo kugaragariza Abanyarubavu ko abahanzi babo bafite impano kandi zagera kure bafashijwe benshi hari ubwo batekereza ko umuziki ukorerwa mu mijyi nyamara siko biri.
“Dukwiye kubereka ko iwacu dutuye hari bahanzi bakeneye gufashwa na bo bakagera kure. Ndumva rero kuba twaratekereje iki gikorwa cya “Studio Live” gisanzwe kibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bizazana impinduka cyane ko tuzaha umwanya abahanzi bakigaragaza.”
Djassa Djassa yatumiye i Rubavu.
Yavuze ko batumiye muri iki gitaramo Djassa Djassa mu rwego rwo guha umwanya abakunda guseka n'abandi bafite impano yo gusetsa kugira ngo bazamwigire ho byinshi.
Iki gitaramo kizabera kuri Ne Mikel. Abahanzi b’i
Rubavu bazakitabira barimo Pacifica , Fawaz , Bexx RHB; abo muri Congo ni Jkm
Patkwiz, Sisco Raggar.
Djassa Djassa yaherukaga mu Rwanda mu Ukuboza 2018 mu gitaramo cyiswe “Life is fun”, muri 2016 nabwo yari mu Rwanda mu gusoza imikino ya CHAN.
TANGA IGITECYEREZO