Mu buzima bwa buri munsi hariho akazi abantu bita keza cyane, hariho n’akeza hakabaho akabi ariko kandi hakabaho akabi kuruta utundi twose ku buryo n’ugafite ataba yifuza ko hari umenya ko ari ko akora.
Ibi bitandukanye na bya bindi abantu bakunda kuvuga aho bavuga ko barambiwe kwicara mu biro umwanya munini cyane. Aha rero hari ubwoko umunani bw’akazi abahanga basanze ari ko kabi ku isi hose.
8. Abantu bakora
ubushakashatsi ku mibu
Aba bashakashatsi bahorana ibyago byinshi byo kuba barwara malaria kuko baba barwana n’imibu buri kanya, noneho rero by’umwihariko mu masaha ya nijoro ubwo imibu iba ari myinshi barayisanga bakihanganira uburibwe bwayo kugira ngo bakunde bagere ku bushakashatsi bwabo. Ese aho wowe wakwemera kujyayo?
7. Abantu
bashinzwe kumva ubwoko bw’imisuzi
Aba bashakashatsi bahora muri nzu y’ubushakashatsi buri kanya bapima imisuzi. Aha bahereye ku bantu 16 bafite ubuzima bwiza babagaburira ibishyimbo noneho babacomeka ama tuyaux mu kibuno umwenge umwe ujya mu kibuno undi ujya mu macupa yabugenewe kugira ngo umuntu nasura wa mwuka wibikemo noneho abashakashatsi babone uko bakora ubushakashatsi bwabo, aka kazi rero kabaho ko gukora ubushakashatsi ku misuzi. Ese wowe wagakora?
6. Abantu
bashinzwe kumva uko ibiryo by’amatungo bimeze
Aka nako ntikoroshye
kuko bisaba ko umuntu yumva ko ibiryo birimo ibisabwa byose kandi biba binuka.
5. Gukinisha
ikimasa (kwikinisha)
Aba bantu na bo bararushye kuko uyu murimo
usaba ingufu n’ubwitange aho bafata I tuyau y’amashanyarazi bagacomeka ku
gitsina cy’ikimasa kugira ngo babone intanga zacyo.
4. Abantu
basukura ubwiherero bugendanwa
Aba bantu
baragowe kuko baba bafite akazi ko koza ubu bwiherero mu imbere n’ahandi hose
haba handuye.
3. Abantu
bashinzwe kuvura inzovu
Kubera ukuntu
inzovu ari nini cyane kohereza ikiganza munda yayo ntacyo bimaze bisaba ko
umuntu yoherezayo igihimba cye cyose ni ukuvuga ko aca mu kibuno cy’inzovu
akinjizayo umutwe agakomeza, ubwo iramutse ishatse kwituma muri ako kanya ni
uguhita ibigukoreraho.
2. Abantu
boza impombo nini zitwara imyanda
Aka kazi
kararushya kuko bisaba ko umuntu yinjira muri ya mpombo nini imyanda yose
ikamujyaho kandi ahanini asigaza umutwe wonyine ni wo uba utagiyeho umwanda
ahandi hose haba handuye, kubera uburyo kagoranye ugakora ahembwa ama dollars
atanu ku munsi.
1.Abantu bashinzwe kumva impumuro yo mu kwaha
Aba nabo
baragowe kuko bahabwa akazi ko kumva imibavu abantu bitera mu kwaha, aha baba
bashaka kumenya niba icyo bashakaga kugeraho bakora iyi mibavu cyaragezweho,
abakozi rero baba bafite akazi ko kwinukiriza mu kwaha kwa buri muntu.
Src : lesaviezvous.fr
TANGA IGITECYEREZO