Ibihembo bya Oscars uyu mwaka wa 2019 ntibyigeze bivugwa cyane nkuko byajyaga bikorwa mu myaka yashize. Gusa inkuru iri kugarukwaho cyane ni kuri filime ya Black Panther aho abirabura ba mbere batsindiye bimwe mu bihembo bya Oscars yagizemo uruhare.
Abahembwe ni Ruth Carter wahawe igihembo cy’umu Designer
mwiza (wambitse abakinnyi) naho Hannah Beachler agahembwa nkw’uwazanye udushya
twinshi muri filime hamwe na Jay Hart.
Abahawe ibihembo ntibigeze bahabwa umwanya uhagije wo kugira
icyo bavuga cyane ko bi birori bitateguwe bihagije kuko nta muyobozi wabyo wari
uzwi, mu ijambo rye rito, Carter yagize ati “Byari bitegerejwe igihe
kirekire. Birashoboka ko Marvel yaba yarakoze umwirabura wa mbere, ariko
dukoresheje guhanga udushya mu myambaro, twamugize umwami wa Afurika.”
Ruth Carter watsindiye igihembo cy'uwambitse neza abakinnyi
Halle Berry nawe watsindiye igihembo cya Oscars ni umwe mu
bamwifurije amahirwe masa. Izindi filime zahimbwe na Carter zirimo Amistad,
Malcolm X na Selma.
Mu gihe cyo kuvuga kandi, Beacher wigeze kugira uruhare muri
filime ya Moonlight na filime ya Creed na Beyonce Lemonade, yahaye icyuhahiro
kinshi uwayoboye filime ya Black Panther witwa Ryan Coogler agira ati “Ubu
mpagaze bwuma kuruta uko nari meze ejo hashize. Mpagaze aha kubera umugabo
wampaye ubuzima bwubashye, wampaye uburinzi no kwihangana, ni umugabo ugira
urukundo rw’abantu. Warakoze ku bw’urukundo rwawe, Ryan.”
Hannah Beachler na Jay Hart bahembwe nk'abahanze udushya twinshi
Src: oscar.go.com
TANGA IGITECYEREZO