Muri iyi minsi hari ukuntu impano ziri kugenda zigaragaza mu banyarwanda bazi kuririmba, umwe mu bahanzi bashya bagaragaje impano iri ku rwego rwo hejuru ni umusore usanzwe utuye muri Amerika uyu akaba azwi ku izina rya Shaffy. Uyu musore w’umunyarwanda aherutse gushyira hanze indirimbo ‘Impano’ iri mu zikunzwe bikomeye muri Diaspora ya Ameri
Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru y’abahanzi basinyanye amasezerano na Lick Lick, aba bakaba ari abahanzi bari bagiye kujya bafashwa n’uyu mugabo wubatse izina mu bakunzi ba muzika nyarwanda kubera ubuhanga bwe mu gutunganya indirimbo ariko kandi kuri ubu akaba asigaye ari n’umuhanga mu gufata no gutunganya amashusho y’indirimbo.
Muri iyi nkuru rero niho izina Shaffy ryagaragayemo ariko kuko benshi batari bazi uyu musore ntabwo bigeze bamutindaho. Byamusabye gushyira hanze indirimbo imwe gusa benshi mu bakurikirana muzika y’u Rwanda batangira kwibaza kuri uyu muhanzi mushya batari bamenyereye. Uyu musore iki gihe yari yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Akabanga’, indirimbo yagiye igakundwa bikomeye cyane muri Diaspora ya Amerika.
Shaffy
Kuba uyu muhanzi afite indirimbo yakunzwe n'ubwo yari iya mbere byatumye Inyarwanda.com twifuza kumumenya neza bityo ngo tumusangize abasomyi. Mu kiganiro kigufi twagiranye n’uyu muhanzi yatangiye agira ati "Amazina nitwa Kalisa Uzabumwana Sharif iry’ubuhanzi rikaba Shaffy, ndi umusore w’imyaka 21. Nagiye gutura muri Amerika 2015, Indirimbo Akabanga niyo ndirimbo ya mbere nasohoye. Mfite izindi ariko nta n'imwe nari nasohora uretse Akabanga.” Uyu musore yemereye umunyamakuru ko hari amasezerano ari muri gahunda zo kurangiza gusinyana na Lick Lick ariko yirinda kuyavugaho byinshi.
Agaruka kuri Lick Lick yagize ati "Lick lick ni umuhanga mu buryo butandukanye byaba management, gukora amashusho cyangwa amajwi y’indirimbo, bivuze ko iyo ukoranye nawe uba ukoranye n’ikipe nziza.” Shaffy yabwiye Inyarwanda ko atuye muri Amerika aho ari umunyeshuri ariko akaba abana n’umuryango we mu mujyi wa Nashville n'ubwo ariko afite undi muryango mu Rwanda.
Shaffy atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Shaffy yaduhishuriye ko ari umusore wavukiye mu bitaro bya Kigali CHUK, agakurira mu Nyakabanda kugeza afite imyaka 9. Yize mu Rwanda amashuri ye y’incuke aniga umwaka we wa mbere n’uwakabiri w’amashuri abanza ku Kabusunzu icyakora nyuma baza kwimukira muri Uganda aho yamaze imyaka 9 mbere gato y'uko berekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakomereje amasomo ye kuri ubu akaba ari kwiga ibijyanye na Marketing.
Mu bijyanye na muzika uyu musore yadutangarije ko yishimiye bikomeye ukuntu abanyarwanda bamwakiriye ahamiriza umunyamakuru ko nawe atazabatenguha cyane ko afite ibihangano byinshi ateganya gushyira hanze bityo Imana nimufasha nawe akandika izina rye mu bakunzi ba muzika yaba mu Rwanda ndetse no hanze y’u Rwanda.
UMVA HANO INDIRIMBO ‘AKABANGA’ Y’UYU MUSORE SHAFFY UBA MURI LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA
TANGA IGITECYEREZO