Abantu batandukanye bamaze iminsi bibaza nyiri kompanyi ya Zoom Productions hagati ya nyri Wasafi, Diamond n’umwe mu bayisinyemo kugeza ubu ariwe Harmonize basubijwe.
Mu kuri kwaturutse kuri Harmonize abinyujije mu
kiganiro yagiranye n’imwe muri Radio zo muri Tanzaniya ya A FM nk’uko Bongo5
dukesha iuyi nkuru ibitangaza, aba bombi Diamond na Harmonize bayifiteho
ububasha bungana.
Harmonize yavuze
koigitekerezo cyo gushing Zoom Productions ari we wakizanye agendeye ku kayabo
kamafaranga batangaga mu ikorwa ry’amashusho yahisemo gushaka igisubizo
kirambye cy’ikibazo maze cyakirwa neza na Diamond bityo bemeranya no gukorana
bakagabana. Igitekerezo Harmonize yavuze ko yakigize mu minsi ishize ubwo
yajyaga muri Amerika no muri afurika y’Epfo maze akagura za Camera nyuma
akabwira Diamond ati “Muvandimwe! Mbona dutakaza
amafaranga menshi cyane ku ifatwa ry’amashusho, Nagize igitekerezo cy’uko
twashinga kompanyi itunganya amashusho, urabibona gute?”
Harmonize yakomeje
avuga ko Diamond yabyakiriye neza akanishimira icyo gitekerezo ati “Umva rero muvandimwe, namaze kugura ibintu
byose, Ubwo ninza tuzabarana unsubize igice. Muri icyo gihe nari ndi gushaka
Director Kenny. Ubwo njye na Diamond rero twaragabanye dufite imigabane ingana
kuri Zoom Productions.”
Harmonize na Diamond banganya imigabane kuri Zoom Productions
Zoom Productions ni
imwe muri kompanyi ziri gukura vuba cyane mu biyanye no gutunganya amashusho
muri Tanzaniya, byitezwe ko kizaba igisubizo ku muziki w’akarere n’abanyarwanda
badahenje kuko bizarinda bamwe mu bajyaga kure cyane y’imbibi z’u Rwanda
gutunganya amashusho yabo.
TANGA IGITECYEREZO