RFL
Kigali

Slaï ugiye gutarama muri Jazz Junction yahuye n'itangazamakuru, avuga ko nta muhanzi nyarwanda azi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/02/2019 15:27
0


Umuririmbyi w’Umufaransa Slai utegerejwe muri ‘Kigali Jazz Juntion’ azahuriramo n’umunyarwanda Yverry ndetse n’itsinda Neptunez Band, avuga ko urugwiro yakiranwe ku nshuro ya mbere ageze mu Rwanda ari kimwe mu byatumye agaruka.



Mu kiganiro n’itangazamakuru, Slai yari kumwe n’umujyanama we n’ushinzwe gushakisha amasoko. Yari kumwe kandi na Remy Lubega, Umuyobozi wa RG-Consult Inc wateguye iki gitaramo, Patrice wa Mutzig, Captain wari uhagarariye Brussels Airlines ndetse na Brian wa Infinix.

Remy Lubega wa RG-Consult Inc avuga ko bateguye iki gitaramo bagamije gufasha abanyarwanda kwishimira Gashyantare nk’ukwezi k'urukundo. Yavuze ko Slai ari umuhanzi ukomeye kandi ufite amateka yubatse mu njyana ya Zouk.

Ati « Twashimye imiririmbire n’ubuhanga bwa Slai. Tumufata nk’umugabo w’umunyabigwi mu njyana ya zouk. Gashyantare kwabaye ukwezi k'urukundo. Nta bundi buryo bwo kwishimira urukundo uretse guha abanyarwanda n’abandi umuhanzi ukomeye ku njyana ya zouk akaba azafatanya n’umuhanzi w’umunyarwanda Yverry ufite amagambo meza y’urukundo mu ndirimbo ze, nyine birahuje. »

Slai mu kiganiro n'itangazamakuru, ni ku nshuro ya kabiri ageze mu Rwanda

Yabajijwe n’itangazamakuru icyamusunikiye kugaruka mu Rwanda, asubiza ko asabwa kuza gutaramira abanyarwanda yahise abyemera, hanyuma ategereza ko amasezerano anozwa. Yashimangiye ko yishimira iterambere u Rwanda rugezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Yongeraho ko mu byo azi kandi azirikana ari uko u Rwanda rwita cyane ku bidukikije nk’isoko kamere ku batuye Isi.

Yagize ati «Bakinsaba kuza mu Rwanda nahise nemera, icyari gisigaye kwari ukugirana amasezerano. Kuza mu Rwanda byo nari narabyemeye, nakunze uburyo u Rwanda ruri gutera imbere. Nishimira uburyo nakiriwe mu buryo bwihariye, ndetse n’inshuro ya mbere nza na ho banyakiriye neza. Ni ibintu ntakunze kubona henshi. Nagiye ahantu henshi ariko inaha bafite ukuntu bakwakira bikagusigaramo. »


Slai yavuze ko nta bahanzi nyarwanda azi ariko ngo ubwo ari mu Rwanda bazaganira

Yavuze ko nta bahanzi bo mu Rwanda azi ariko kandi ngo ni umwanya mwiza kuri we kuba yaganira na bo nyuma na mbere y’igitaramo cya Kigali Jazz Junction. Avuga ko guhura n’abahanzi bagenzi be ari ikintu cyiza, kuko basangira ubunararibonye mu muziki.

Yagize ati "Ntabwo nzi abahanzi bo mu Rwanda ariko ni ikintu numva ngiye gukoraho. Uyu ni umwanya mwiza kugira ngo mbe nahura na bo. Kandi ndatekereza ko kuba Kigali Jazz Junction ihuriza hamwe abahanzi benshi hano i Kigali ari umwanya mwiza wo kugira ngo abahanzi b’abanyarwanda babe baganira na bo."

Yakomeje ati "Guhura ni byiza kuko twaganira byinshi bijyanye n’umuziki, tugasangira ubumenyi. Mu Bufaransa biragoye kuba wahita umenya abandi bahanzi. Ariko mfite icyizere cy’uko tuzaganira birushijeho."

Slai yabwiye itangazamakuru ko ubu atari gukoresha imbuga nkoranyambaga ariko ko mu bihe bitambutse yigeze kuzikoresha. Yavuze ko yahagaritse kuzikoresha biturutse ku buryo yabonaga zikoreshwa, yizeza ko mu minsi iri imbere azongera kuzikoresha.

Yagize ati "Mfitanye ikibazo n’imbuga nkoranyambaga. Kandi ikibazo cyaje bitewe n’uburyo zikoreshwa. Nahoze nzikoresha ariko narabiretse, byatewe n’uburyo mbona abantu bafata igihe kinini ku mbuga nkoranyambaga. Ariko nyine ni ikintu ngomba gukoraho. Reka nguhe nk’urugero nk’ubu ntabwo mfite instagram ariko vuba nzazikoresha."

Yavuze ko abahanzi bakoresha imbuga nkoranyambaga, bakwiye kumenya ko abafana babo baba babategerejeho kubagezaho ibikorwa byabo bya buri munsi birimo nko kubereka ibyo barimo muri studio, imishinga bateganya n’ibindi byinshi abafana baba bibaza kuri bo.

Slai yavuze ko akunda kuririmbana no kubyinana n’abitabiriye igitaramo.  Ngo yabwiwe n’inshuti ze ko mu Rwanda indirimbo ze zakunzwe. Yateguje abo azataramira igitaramo cy’uburyohe, abasaba kubyina, kwirukera, gukoma amashyi n’ibindi bizasiga igitaramo cy’amateka.

Patrice Sylvestre wamenyekanye nka Slai, yavutse kuya 10 Gashyantare 1973. Ni umufaransa w’umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, wavukiye mu Bufaransa. Mu 1998 yashyize hanze indirimbo yise “Flamme” irakundwa by’ikirenga. Mu 2000 yegukanye ibihembo ibihembo bibiri “Awards for Best Selling Song” abicyesha indirimbo “Flamme” ,aneguka igihembo “Revelation of the year”.

Uyu muhanzi afite indirimbo zakunzwe nka: “Flamme”, “Ne Rentre Pas Chez Toi Ce Soir” n’izindi. Yakoze alubumu nka : "Double Six", "Annee de Zouk 2006" n’izindi.

Kigali Jazz Junction izaba kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gashyantare 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Center (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.  Kwinjira mu myanya isanzwe ni 10 000 Frw, mu myanya y’icyubahiro ni 20 000 Frw na ho ku meza y’abantu umunani ni 240 000 Frw.

Slai na Patrick wa Mutzig.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND