RFL
Kigali

Niragire Marie France uzwi nka Sonia yatangiye umushinga wa filime ye yise ‘Little Angle’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/02/2019 10:17
1


Niragire Marie France wamenyenkanye muri sinema nyarwanda nka Sonia, yatangiye umushinga wa filime ye yise ‘Little Angle’ ikubiyemo ubutumwa bwo kumenya agaciro k’impano umuntu afite ndese no kubabarira abaguhemukiye.



Niragire Marie France ari we Sonia ni umwe mu bakinnyi ba filime bigaragaje cyane mu Rwanda akaba ari nawo mwuga yubakiyemo izina. Yabwiye INYARWANDA ko amaze iminsi ategura gukora filime ‘Little angel’ nawe ubwe azakinamo. Avuga ko yanditswe ishingiye ku mpano zitandukanye abantu benshi badakunze guha agaciro banyirazo nk’umuziki, kubyina, itangazamakuru, kumurika imideli n’ibindi.

Iyi filime kandi yanongewemo ubundi butumwa bwo kumenya kubabarira ku bafite ibikomere batewe bakiri bato. Marie France avuga ko yanateguye amahugurwa y’iminsi ibiri (kuva kuri uyu wa Gatatu kugeza ku wa kane) agamije gitinyura no guhuza abakinnyi bashya ba filime n’abasanzwe muri uyu mwuga bazifashishwa.

Yagize ati: “Aya mahugurwa agamije kwereka no gutinyura abakinnyi bashya bifitemo impano no kumenyana n’abandi basanzwe bakina bazahurira muri iyi filime.” Yavuze ko guhitamo kwita iyi filime ‘Little Angel’ ari uko yabonye ko hari igihe umuntu ahohoterwa mu buryo butandukanye kubera amarangamutima y’abandi bantu.

Agace ka mbere k’iyi filime ‘Little Angel’ kazakinwa mu gihe cy’amezi atatu nyuma izashyirwe ku isoko. Baratangirana n’abakinnyi 40 bazagenda bongerwa uko filime igenda iba ndende. Avuga ko ubu atahita atangaza amafaranga iyi filime izatwara kuko uko filime iba ndende ari nako isaba byinshi.

Guhitamo abazakina muri iyi filime avuga ko yashingiye ku nkuru y’umwanditsi w’iyi filime, agamije guhuza neza n’inkuru yayo. Ni filime izaba ari uruhererekane ariko ngo agace ka mbere kazasozwa bamenye aho izajya yerekanirwa.

Sonia yatangiye umushinga wa filime ye yise 'Little Angel'.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Claude Hatungimana 5 years ago
    Ndashimira M. France kugitekerezo kiza yagize cyo kwikorera kugiti ke kandi nubundi ntakabuza azabyungukiramo kuko numukinnyi mwuza twese dukunda muri sinema nyaryanda. Nasoza nsaba nimero ye yaterefone kuko nanjye nifuza gukina sinema nyarwanda kandi numva ari impano yanjye ndanabikunda cyane.





Inyarwanda BACKGROUND