RFL
Kigali

Umunyamakuru Jules Karangwa niwe munyamategeko mushya wa FERWAFA

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/02/2019 11:26
5


Jules Karangwa ni umunyamakuru w’imikino wamamaye cyane kuri Royal Fm na Royal TV, nyuma y'uko avuye kuri iki gitangazamakuru yahise yerekeza kuri Radio10 na TV10 aho akora kugeza ubu. Yamaze kubona akazi gashya ko kuba umunyamategeko mushya wa FERWAFA cyane ko yatsinze ikizami cy’akazi ayoboye abandi bose bahatanye.



Karangwa usanzwe ari umunyamakuru w’imikino kuri Radio na TV10 yagizwe umujyanama mu by’ amategeko wa FERWAFA nyuma yo gutsinda ikizamini cyakoreshejwe n’iri shyirahamwe rya ruhago mu Rwanda mu minsi ishize. Uyu akaba yafashe umwanya utari usanzwe muri iyi nzu ishinzwe umupira w’amaguru hano mu Rwanda.

Jules Karangwa

Jules Karangwa yatsinze abo bari bahanganye...

Karangwa Jules yize Amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare hagati ya 2012-2016. Icyakora  yahise akomeza mu itangazamakuru n'ubwo yabikomatanyaga no gukorana n'ibigo bimwe na bimwe abibereye umujyanama mu mategeko. Uyu akaba yabonye aka kazi atsinze abo bahanganaga cyane ko yari uwa mbere afite amanota 67,3% mu gihe uwari umukurikiye yagize 64,3%.

Jules Karangwa

Jules Karangwa ajya anatanga ubusesenguzi ku bindi bitangazamakuru bikomeye...

Jules Karangwa afite inshingano zo gutanga inama mu by’amategeko muri FERWAFA, gukora amategeko mashya adahari kandi akenewe ndetse no gukora amasezerano (contract) FERWAFA igirana n’abakozi cyangwa ibindi bigo bakorana. Izi nshingano nshya azazitangira muri Werurwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kamanzi5 years ago
    Harya FERWAFA SI IKIGO CYA RETA? NIMBA SE ARI ICYA LETA KUKI UMUNTU ATSINDA ATAGEJEJE AMANOTA 70%???
  • Theo5 years ago
    Uzongere uvuge...ngo urasesengura uzongere wasesengura utarageramo uzongere ukopfore ubure umugati....
  • Apo5 years ago
    none se ko mbona atatsinze. mu migo bya leta umuntu yemererwa kujya mu kazi iyo yagejeje nibura ku manota 70%. uyu mwanya wagombye gusubira ku isoko nkuko amategeko abiteganya
  • nnn5 years ago
    ko mbona se nta n'umwe ufite 70%? umwanya bakabaye bawusubiza ku isoko?
  • Kalinex5 years ago
    #birashimishije cyane kuba #JulesKarangwa abaye umunyamategeko wa FERWAFA. Ndizera ko hazahinduka byinshi Kandi ntibizatinda kwigaragaza. Gusa nanone numvako FERWAFA Ari urwego rwigenga mbese Atari ikigo cya LETA bityo rero amategeko n'amabwiriza agenga abakozi ba LETA atayigenga. Naho ubundi uyu mugabo Ni urugero rwiza rw'umuntu uri gutera imbere vuba. Imana imube hafi.





Inyarwanda BACKGROUND