RFL
Kigali

The Mane yasobanuye impamvu Jay Polly yasinyishije imyaka 3 atari mu bazataramira i Rubavu muri ‘The Mane Simbuka Tour’

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/02/2019 16:15
0


Muri iyi minsi ni bwo byemejwe ko Jay Polly yamaze gusinya imyaka itatu mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane. Nyuma y'uko asinye muri iyi nzu Jay Polly kuri ubu yatangiye ibikorwa binyuranye byiganjemo ibya muzika. Icyakora bitunguranye uyu muraperi ntagaragara ku rutonde rw’abahanzi bazataramira i Rubavu muri ‘The Mane Simbuka Tour’.



Nk'uko Inyarwanda.com ibikesha umuyobozi wa The Mane ngo Jay Polly mu minsi ishize ni bwo yasinye amasezerano y’imyaka itatu akorana n’iyi nzu isanzwe ifasha abahanzi. Jay Polly agiye gutangira gukorana n’iyi nzu nyuma yo gufungurwa cyane ko mu minsi ishize yafunzwe amezi atanu azira gukubita umugore we, nyuma yo gufungurwa uyu muraperi akaba yahise yemeranya imikoranire na The Mane.

Kuri ubu abahanzi babarizwa muri The Mane barimo Safi Madiba ,Marina ndetse na Queen Cha bagiye gusubukura ibitaramo batangiye umwaka ushize bya ‘The Mane Simbuka Tour’. Icyakora mu bazataramira I Rubavu aho bigiye gusubukurirwa Jay Polly uherutse gusinya we ntagaragaramo. Ibi byatumye tubaza neza impamvu atashyizwemo mu gihe nyamara ari umwe mu bahanzi bagize The Mane.

Jay Polly

Jay Polly ntari mu bahanzi bazataramira i Rubavu mu gitaramo cyateguwe na The Mane

Aha twatangarije ko impamvu Jay Polly atazitabira iki gitaramo ari uko yinjiye muri The Mane nyuma atatangiranye n’uyu mushinga, icyakora batangariza umunyamakuru ko uyu muraperi azitabira uyu mushinga umwaka utaha. Iki gitaramo byitezwe ko kizabera I Rubavu tariki 2 Werurwe 2019 kibere ahitwa Lakeside aho kwinjira bizaba ari 2000frw.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND