RFL
Kigali

SALAX AWARDS7: Haratangazwa 5 bazahatanira ibikombe, abatumiwe ni bo bonyine bitabira uyu muhango

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/02/2019 11:28
0


Salax Awards ibihembo bigenerwa abahanzi bigiye kuzuza imyaka icumi bibayeho hano mu Rwanda ariko nanone bigiye no gutangwa ku nshuro ya karindwi dore ko hari bitatu bitatanzwe bitewe n'uko kuva muri 2016 kugeza 2018 ibi bihembo bitatangwaga magingo aya bikaba bigiye kongera gutangwa yewe n'ababitanga barahindutse.



Salax Awards yatangiye mu minsi ishize yatangijwe no gushaka abahanzi bazayihatanira, ibi byatumye AHUPA nka kompanyi isigaye itegura ibi bihembo nyuma yo kumvikana na IKIREZI Group bemeza ko abahanzi bazahatanira Salax Awards ari abahanzi bakoze neza cyane mu myaka itatu ishize, iki gihe hatoranyijwe abahanzi 10 muri buri cyiciro (uretse icy’amatsinda yabaye make) bityo ibyiciro icyenda biba aribyo bishakwamo abazahembwa.

Ku ikubitiro KINA Music yatangaje ko nta muhanzi wayo uzitabira Salax Awards mu gihe batagiranye ibiganiro byihariye n'abategura ibi bihembo, icyifuzo cyamaganiwe kure basabwa kwitabira inama rusange y’abahanzi bagomba kugenerwa ibihembo bagatangiramo ibitekerezo. Uku kudahuza kwatumye KINA Music iguma ku cyemezo cyabo abahanzi babo ntibabasha kwitabira Salax Awards, usibye aba bahanzi ariko kandi Oda Paccy, Charly na Nina, Dj Pius na Christopher bahise bikura mu irushanwa kubera impamvu zinyuranye.

Nyuma amatora yaratangiye ngo hashakishwe abahanzi batanu ba mbere muri buri cyiciro ari nabo bagomba kumara ukwezi kurenga bahatanira ibihembo by’aba mbere, aha hakaba haratoranyijwe ibyibiro binyuranye birimo; Best Female, Best Male, Best RNB, Best Afrobeat, Best HipHop, Best Culture and Traditional, Best Upcoming, Best Group na Best Gospel Artist.

Salax

SALAX Awards kuri ubu iri gutegurwa na AHUPA yasimbuye IKIREZI Group

Batanu muri buri cyiciro byitezwe ko batangazwa kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gashyantare 2019 mu mugoroba uhuza abahanzi bari muri Salax n’abafatanyabikorwa b’iki gikorwa aho buri wese uzabasha kwinjira muri batanu azahita ashyikirizwa ibahasha y’amafaranga ibihumbi ijana ako kanya mbere y'uko bahatanira miliyoni y’uzatsinda muri buri cyiciro. Uyu muhango byitezwe ko ubera muri Gusto Italiano Kimihurura saa kumi n’ebyiri z’umugoroba icyakora nk'uko ubuyobozi bwa Salax Awards bubitangaza ngo aha harinjira abatumiwe gusa.

Tubibutse ko amatora yo gushakisha abahanzi batanu muri buri cyiciro yatangiye tariki 4 Gashyantare 2019 akarangira tariki 9 Gashyantare 2019. Batanu ba mbere bazatorwa hagendewe ku majwi bagize yaba mu matora ayo ariyo yose ndetse hakaza n'abagize akanama nkemurampaka bazatanga amanota. Nyuma yo gusubikira aha amatora hazaba hategerejwe andi matora azahanganisha batanu ba mbere muri buri cyiciro akazatanga uwegukana igikombe na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda mu birori biteganyijwe tariki 29 Werurwe 2019.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND