Kigali

Umunsi ibyamamare muri filime Aki na Pawpaw bo muri Nigeria bagombaga kugerera mu Rwanda wigijwe inyuma

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/02/2019 11:14
0


Chinedu Ikedieze na Osita Iheme bamenyekanye muri filime zitandukanye zo muri Nigeria bari bategerejwe mu Rwanda kuva tariki 11 Gashyatare kugeza 18 Gashyantare 2019. Aba bakinnyi bamenyekanye cyane muri filime bagiye bakina bari kumwe, nyinshi muri zo zanakunzwe no mu Rwanda, kuri ubu bagiye gukorera igitaramo mu Rwanda.



Aba bakinnyi byari byitezwe ko bagera mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 11 Gashyantare 2019 icyakora kugeza ubu amatariki y’urugendo rwabo yahindutse. Abari gutegura igitaramo cyabo mu Rwanda batangarije Inyarwanda.com ko aba basore bazagera mu Rwanda ku wa Gatatu tariki 13 Gashyantare 2019. Impamvu ya nyayo yatumye bigiza inyuma umunsi wo kugerera mu Rwanda ngo ni uko hari ama kontaro bari bafite ariko bari batararangiza ariko nanone ku wa Gatatu ngo bazaba babonetse.

Aba bakinnyi byitezwe ko bazaba baje gutangiza umushinga wo kureba uko bahuza sinema yo mu Rwanda n’iyo muri Nigeria, hamwe na bamwe mu bakora sinema mu Rwanda bazanasura ibyiza nyaburanga bitandukanye bitatse u Rwanda.

pawpaw

Igitaramo aba basore bazaba baje gukora mu mujyi wa Kigali

Aba bagabo bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije bamenyekanye cyane kuri filime zo muri Nigeria. Belinda Murerwa uhagarariye Kigali Entertainment Promoters, sosiyete yatumiye ibi byamamare, yatangarije Inyarwanda.com ko aba bagabo bazava mu Rwanda banahakoreye igitaramo cyahujwe n'umunsi w'abakundana.

Ku munsi mukuru w’abakundana Valentine’s day uba Tariki 14 Gashyantare, abakunzi b’ibi byamamare bazishimana muri Camp Kigali aho kwinjira ari 5,000, 10,000 ndetse n’ameza y’abantu umunani ku mafaranga 200,000. Aha bakazaba bafatanya n'abandi banyarwenya barimo Clapton Kibonke, Babou, Mr Fyoo na Joshua  bose bamaze kwamamara mu Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND