RFL
Kigali

Hasohotse Filime nshya y’uruhererekane “Umwanzuro” izajya igaragaramo abakinnyi b’ibyamamare mu Rwanda, Reba hano agace ka mbere

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/02/2019 7:01
0


Mu Rwanda Filime ni rumwe mu nganda ziri gutera imbere byihuse, filime zikomeje gukorwa ku bwinshi ndetse nabakunzi ba filime baryoherwa cyane n’izikorerwa mu Rwanda kurenza iz’abanyamahanga. Kuri ubu hamaze gutangira gusohoka indi filime y’uruhererekane “Umwanzuro” irimo abakinnyi b’ibyamamare.



Kuri ubu mu Rwanda hamaze gusohoka filime y’uruhererekane bise ‘Umwanzuro’ iyi ikaba izagaragaramo abakinnyi b’ibyamamare banyuranye barimo; Baraka Patrice, Bahavu Jeannette,Uwineza Nicole, Mustafa nabandi banyuranye. 

Kuri ubu agace ka mbere k’iyi filime kakaba kamaze kugezwa ku rukuta rwa youtube rwa kompanyi ikora iyi filime. Baraka Patrice umukinnyi akaba numwe mu bayobozi ba Kingdom Productive Center ikora iyi filime yatangarije Inyarwanda.com ko iyi filime bari kuyikora mu rwego rwo gushyira itafari ryabo ku iterambere rya filime mu Rwanda, iyi filime kuri ubu ifite ibice birenga ijana kandi zanatangiye guca kuri televiziyo y’u Rwanda.

umwanzuro

Umwanzuro, filime yatangiye guca kuri Televiziyo Rwanda no kuri youtube rimwe mu cyumweru...

 Iyi filime yandikwa na Nshimyumukiza Onesme yatangiye gushyirwa kuri Youtube aho buri wa gatanu w’icyumweru hazajya hajyaho agace kamwe, aka mbere kakaba kagiyeho kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Gashyantare 2019. 

 REBA AGACE KA MBERE KA FILIME ‘UMWANZURO’






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND