RFL
Kigali

ST. VALENTIN: Ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu i Rubavu hagiye kubera igitaramo cya Silent Disco kizacurangamo aba Djs b'ibyamamare

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/02/2019 18:05
0


Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru yuko mu mujyi wa Kigali hazabera igitaramo gikomeye cya St Disco kizaba kigamije gususurutsa abakundana ku munsi wabahariwe 'St Valentin', nyuma y’iki gitaramo kizabera mu mujyi wa Kigali Vj Spinny nabagenzi be baba DJS bazahita bakomereza mu karere ka Rubavu aho bazasusurutsa abakunzi b’ibi bitaramo.



Ibitaramo bya Slent Disco si ibitaramo byari bimenyerewe cyane mu karere ka Rubavu, icyakora bitandukanye nuko byahoze kuri ubu muri aka karere hagiye kubera igitaramo giteganyijwe tariki 15 Gashyantare 2019 nyuma y’umunsi umwe cyaraye kibereye mu mujyi wa Kigali byose ari mu rwego rwo gushaka kwifatanya nabakundana bazaba bari kwishimira umunsi wabo.

Djs

Igitaramo kigiye kubera i Rubavu...

Aha iki gitaramo kizacurangamo aba Djs bakomeye barimo Dj Spinny uturuka I Bugande, Dj Lenzo, Dj Phil Peter, Dj Anita Pendo, Dj Traxxx ndetse na DJ Adan, aha kwinjira muri Lakeside ahazabera iki gitaramo bikaba ari 3000frw mu myanya isanzwe na 5000frw mu myanya y’icyubahiro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND