Chinedu Ikedieze na Osita Iheme bamenyekanye muri filime zitandukanye zo muri Nigeria bategerejwe mu Rwanda kuva tariki 11 Gashyatare kugeza 18 Gashyantare 2019. Aba bakinnyi bamenyekanye cyane muri filime bagiye bakina bari kumwe, nyinshi muri zo zanakunzwe no mu Rwanda, kuri ubu bagiye kuza mu gitaramo bazahuriramo n'abanyarwenya bo mu Rwanda.
Aba bakinnyi ngo bazaba baje gutangiza umushinga wo kureba uko bahuza sinema yo mu Rwanda n’iyo muri Nigeria, hamwe na bamwe mu bakora sinema mu Rwanda bazanasura ibyiza nyaburanga bitandukanye bitatse u Rwanda.
Aba bagabo bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije bamenyekanye cyane kuri filime zo muri Nigeria. Belinda Murerwa uhagarariye Kigali Entertainment Promoters, sosiyete yatumiye ibi byamamare, yatangarije Inyarwanda.com ko aba bagabo bazava mu Rwanda banahakoreye igitaramo cyahujwe n'umunsi w'abakundana.
Yagize ati “Nibyo bagiye kuza gutangiza umushinga munini
urimo na studio itunganya filime, uzafasha abakora firime mu Rwanda guhuza
imikorere na bagenzi babo muri Nigeria, ariko kandi bazataramira abanyarwanda
cyane cyane ku munsi mukuru wahariwe abakundana aho bazafatanya n'abanyarwenya
bakunzwe cyane hano mu Rwanda mu gitaramo kizabera Camp Kigali.”
Ku munsi mukuru w’abakundana
Valentine’s day uba Tariki 14 Gashyantare, abakunzi b’ibi byamamare bazishimana
muri Camp Kigali aho kwinjira ari 5,000, 10,000 ndetse n’ameza y’abantu umunani
ku mafaranga 200,000. Aha bakazaba bafatanya n'abandi banyarwenya barimo Clapton
Kibonke, Babou, Mr Fyoo na Joshua bose
bamaze kwamamara mu Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO