RFL
Kigali

Ubugira kabiri Christopher yasezeye muri Salax Awards

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/02/2019 16:19
0


Umuhanzi Muneza Christopher [Topher] yasezeye ku rutonde rw’abahanzi Nyarwanda bahataniraga ibihembo bya Salax Awards ku nshuro ya karindwi muri uyu mwaka w’2019. Ni ku nshuro ya kabiri uyu muhanzi asezeye muri Salax Awards kuko no muri 2016 yari yasezeye.



Christopher uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Ko wakonje’ yari mu cyiciro cy’abahanzi batoranywamo uwitwaye neza mu cyiciro Best Male Artist. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Instagram, yagize ati: “Muraho. Twabamenyeshaga ko izina Christopher ritazitabira izi Awards. Twabibonye dutinze kuko abategura izi Awards batatumenyesheje mbere yo gusohora uru rutonde."

Yakomeje ati “Twabimenyesheje ababishinzwe batwizeza ko baza kubikosora izina Christopher rigakurwa kuri uru rutonde.Turabashimiye cyane mwe mwese mwafashe akanya kanyu mugatora Christopher.”

Asezeye yiyongera ku rutonde rwa Oda Paccy, Urban Boys, Dj Pius na Charly&Nina bamaze gusezera. Kugeza ubu ibihembo bya Salax Awards bigabanyijemo ibyiciro icyenda. Umuhanzi uzagera mu batanu ba mbere azahabwa ibihumbi ijana na ho umuhanzi uzegukana igikombe azatwara Miliyoni imwe.

Ubutumwa bwa Christopher.

UMVA HANO INDIRIMBO 'KO WAKONJE' YA CHRISTOPHER






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND