RFL
Kigali

Nyampinga wa Uganda yahishuye ko afite umwana w’imyaka 10 yabyaranye na Mowzey Radio

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/02/2019 18:20
1


Umukobwa witwa Dorah Mwima wabaye Nyampinga wa Uganda 2009, yashyizweho iterabwobwa n’umuntu atazi bituma ahishura ko umuhanzi Mowzey Radio [Moses Ssekibogo] witabye Imana ari we Se w’imfura ye yise Ethan Brak wavutse muri 2010.



Yanditse ku rukuta rwa Facebook asobanura byimbitse uko yahuye n’itsinda rya Goodlyfe [Radio& Weasel] mu myaka icumu ishize, uburyo yaje gukundana na Radio, uko yisanze yasamye inda ya Radio ku myaka 19, ndetse n’uburyo batandukanye akimara kumenya ko acuditse na Lilian Mbabazi babyaranye.

Miss Dorah yavuze ko ashyize hanze ukuri kw’ibyabaye byose nyuma y’uko amenyeshejwe ko hari abagiye guhishura ukuri k’umubano we na Radio wanavuyemo umwana w’umuhungu.

Ikinyamakuru The Kampala Sun cyanditse ko mu Ijoro ry’uyu wa mbere tariki 04 Gashyantare 2019, yakiriye ubutumwa bw’umuntu atabashije kumenya amubwira ko hari inshuti ze zatangiye kuvuga ukuri kw’ibyabaye.

Ngo uwo muntu si inshuti ye, ariko kandi ngo yacyetse umuntu ubyihishe inyuma. Avuga ko amakuru yagejejweho yatumye afunguka amaso agira amarangamutima atuma ashaka kuvuga buri kimwe cyose. Yagize ati “ Hari ibintu byinshi mu buzima bwanjye nahoze nifuza ko byakomeza kuba ubuzima bwite.

“Kimwe muri ibyo ni umubyeyi w’umwana wanjye w’imfura, Ethan. Abantu b’inshuti za hafi, umuryango wanjye bazi ukuri ndetse na Ethan nawe yamaze kubimenya. Ariko buri gihe nahoze nifuza ko abantu batamenya ukuri kuri Ethan kubera ko sinifuza kumubona mu binyamakuru…"

Yunzemo ati “Ibyo nanyuzemo nifuza ko abantu bose babimenya biturutse kuri njye atari undi muntu ubivuze ugamije kwangiza izina ryanye. Uyu munsi rero niyemeje kuvuga ukuri kose mbere y’uko undi muntu yabikora….Ethan Barrak yavutse kuya 02 Mata 2010, ni umwana wa Mowzey Radio witabye Imana.”

Umwana w'imyaka 10 wa Mowzey Radio.

Yibuka ko yahuye n’itsinda rya Radio&Weasel muri 2009 ubwo yari acyambaye ikamba akora ku mushinga we. Nyuma we na Radio baje kugirana umubano wihariye mu gihe gito amutera inda. Agikundana na Radio yaje kumenya ko atwite ariko kandi anavumbura ko uyu muhanzi acuditse na Lilian Mbabazi.

Yabuze icyo gukora asanga gukuramo inda atari byo yiyemeza kubyara no kwita kuri Ethan. Ati “Ntabwo niyumvishaga ko nakuramo inda. Niyemeje gufata inshingano zose kandi nkakomeza kwita ku mwana ntabibwiye Radio. Aho ni ho urugendo rwanjye rwatangiriye nk’umukobwa wabyariye mu rugo ku myaka 19, utarashimwe n’amaso ya benshi. Ni wo mwanzuro wa mbere nafashe mu buzima bwanjye.”:

Kubyarira mu rugo ntibyari ibintu byoroshye ariko kandi ngo yatekereje ko agize inshingano yiyemeza kurera umwana we Radio atabizi yanga kubishyira ku karubanda yirinda ko abantu bazamuvuga kandi ngo yumva atari byiza ku mwana we.

Muri 2012 yakoze ubukwe n’umugabo we Nader bemeranya kwita kuri Ethan. Avuga ko hari igihe cyageze we n’umugabo we bemeranya kubibwira Radio batamutezeho ubufasha cyangwa se kubasura ahubwo ngo bakabikora kuko ari uburenganzira bw’umwana.

Inshuro zigera kuri ebyiri bagerageje guhura na Radio biranga. Inshuro ya mbere bashatse guhura hari muri 2016, biranga. Muri 2017 baragerageje ntabwo biranga. Radio yagiye abasaba guhindura gahunda bitewe n’ibyo yabaga ahugiyemo bakomeza gutegereza y’uko azabasubiza, baraheba.

Umwaka ushize ubwo Radio yitabaga Imana, banze kuvuga ukuri birinda ko umuryango we uzavuga bashaka imitungo n’ibindi. Muri Nzeri 2018 yahuye na Lilian Mbabazi amubwira ukuri kose amarira azenga mu maso ye ariko kandi yishimira ko bungutse undi muntu mu muryango.

Ashimangira ko nta mitungo bakeneye ku muryango wa Radio. Yabwiye umuryango we ko ababajwe n’uko ukuri kose bagiye ku kumenya binyuze ku mbuga nkoranyambaga ariko kandi ngo umwana we Ethan arishimye kandi n’umunyabwenge akaba n’umwana utangaje.

Radio witabye Imana kuya 01 Gashyantare 2018 yasize abana batanu barimo babiri yabyaranye na Lilian Mbabazi n’abandi batatu yabyaye ku bandi bagore.

Nyampinga wa Uganda avuga ko we n'umugabo we bakomeje kwita ku mwana yabyaranye na Radio.


Bumwe mu butumwa bwa Nyampinga wa Uganda yanyujije kuri Facebook.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • munyazikwiye strton5 years ago
    yagutadukanya nuwo mwashakanye cyane





Inyarwanda BACKGROUND