Umuhanzi Mwarimu Ben w’ibihangano by’umuco Nyarwanda yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Sizera’ yanyujijemo ubutumwa bw’inyigisho ku bakobwa baba bagiye kurushinga.
Iyi ndirimbo ‘Sezera’ ikubiyemo amagambo y'inyigisho ku bakobwa bagiye kurushinga niyo ya mbere Mwarimu Ben ashyize hanze kuva umwka w’2019 watangira. Muri 2018 yasubiyemo indirimbo ‘Sur la terre’ ya Minani Rwema akora n’izindi ndirimbo ziganjemo umuco nyarwanda.
Yabwiye INYARWANDA, ko yishimira kuririmba mu njyana
gakondo kuko bituma n'urubyiruko rukunda umuco nyarwanda. Ati" Benshi mu rubyiruko
bakunda injyana zo hanze kuko urebye n'abahanzi dufite mu Rwanda abenshi ni zo
baririmbamo, bityo nahisemo gukomeza kwereka abana b'Abanyarwanda ko umuco
ariwo gicumbi cya Musiza yacu" Umukowa ugaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Sezera’
avuga ko bahuriye aho bafatiraga amashusho, ngo nibari baziranyi.
Yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze ‘agendeye
kubyo abona mu bukwe’. Yashimangiye ko 2019 ari umwaka w’ibikorwa kuri we,
yizeza abakunzi be kwitegura kwakira ibihangano byinshi kandi byiza.
TANGA IGITECYEREZO