Kigali

Gen.Mubaraka Muganga avuga iki ku kijyanye no gusubira kuri politike y’abakinnyi b’abanyamahanga muri APR FC?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/02/2019 12:02
1


Guhera mu mwaka w’imikino 2012-2013 ikipe ya APR FC yafashe gahunda yo kutazongera gukoresha abakinnyi b’abanyamahanga ahubwo bagafata umurongo wo kujya bakinisha abakinnyi b’abanyarwanda buzuye.



Nyuma yaho ikipe ya APR FC yabanje kugira igihe cyo kudahita yibona neza mu murongo kuko yabanje kubura intsinzi n’ibikombe. Gusa nyuma y’imyaka ibiri bari batangiye kwitwara neza mu marushanwa y’imbere mu gihugu ariko bikaba ingorabahizi mu mikino Nyafurika.

Abasesenguzi, abakunzi n’abafana ba APR FC baje kugenda bahuriza ku ngingo ivuga ko byaba byiza abayobozi bayo barebye ukuntu basubira kuri gahunda yo gukoresha abakinnyi b’abanyamahanga kugira ngo bunganire abanyarwanda bari muri iyi kipe ifite ibikombe 17 bya shampiyona mu myaka 25 imaze ishinzwe.

Mu gusubiza iki kibazo, Gen.Mubaraka Muganga yavuze ko gusubira kuri politike yo gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga bidashoboka na gato kuko ngo amafaranga batakaza bayaha abanyamahanga bayaha umwana w’umunyarwanda agatera imbere akanateza igihugu imbere muri rusange.

“Umukinnyi mwiza wese ushoboka, mwiza muzamubona muri APR FC. Abagitekerereza hanze rero, nta n’umwe twafata ahubwo izo ngufu twakwemera tukazishyira muri Academy. Twakwemera tukamara imyaka ibiri APR FC idasohoka, ariko duhereye muri Academy ku mwana w’umunyarwanda, tukajya mu Intare FA , tukava mu Intare tukajya muri Marines FC tukava muri Marines tuza muri APR FC. Dukoresheje izo nzira enye ntitugere ku cyo twifuza ubwo twaba tutari APR FC cyangwa RDF, ingabo tugira uko dukora”. Gen.Mubaraka


Gen.Mubaraka Muganga visi perezida wa APR FC

Yakomeje kuri iyi ngingo agira ati “Iyo utangiye kuzanamo abanyamahanga ubutangiye kuzana abacanshuro. Nta mucanshuro wigeze atsinda urugamba mu mateka yose tuzi. Twe abacu ni abanyarwanda kandi barashoboye. Umwiza wese ushoboka muzamubona muri APR FC kandi abasore dufite ntawe tugaya, ni akazi gusa k’umutoza kunoza n’abasore bakabyumva. Iwacu tugira abanyarwanda gusa, ntabwo ari ukuvangura kuko n’ubundi mu ngabo ntabwo tugira abanyamahanga”.

Gen.Mubaraka Muganga yakomeje avuga ko kuba amwe mu makipe yo mu Rwanda akoresha abakinnyi b’abanyamahanga bitabuza APR FC kuzitsinda umusubirizo kandi ugasanga hari n’abakinnyi bayakinamo bavuye muri APR FC kuko kuri ubu barabara abakinnyi 73 bari mu makipe yo hirya no hino mu gihugu baciye muri APR FC bakiri bato.

Ikipe ya APR FC yatwaye igikombe cy’Intwari 2019 itsinze Rayon Sports igitego 1-0 cyatsinzwe na Nshuti Dominique Savio ku munota wa 28’ w’umukino wakinirwaga kuri sitade Amahoro i Remera.


Nshuti Dominique Savio niwe watsinze igitego rukumbi cyabonetse mu mukino

Gutwara igikombe cy’Intwari 2019 byatumye abayobozi b’ikipe ya APR FC bagira umwanya wo kwakira abakinnyi barabashimira ndetse n’abafana bahagarariye abandi bagira umwanya wo guhura n’abayobozi ndetse n’abakinnyi babo bareba icyo bakora kugira ngo bakomeze batsinde.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nzabonimana Hamad 4 years ago
    Kugitekerezo cyange afande general mubrak muganga yazatubwirira abakinnyi bakajya bashyiramo imbaraga bakajya baduha agaciro nk'abakunzi bingabo zacu dukunda tuba turinyuma kugira dukomeze tube intare zanyazo amahoro y allah akomeze abe kubayobozi bingabo zacu dukunda



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND