RFL
Kigali

Jay Polly yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Umusaraba wa Joshua’ yandikiye muri Gereza- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/02/2019 17:30
0


Kuri iki Cyumweru tariki 03 Gashyantare 2019 Tuyishime Joshua [Jay Polly] yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Umusaraba wa Joshua’ yahuriyemo na Marina Deborah bari amaze iminsi batunganya. Ni amashusho agaragaza Jay Polly mu mwenda umusanisha n’abagororwa.



Muri iyi ndirimbo ‘Umusaraba wa Joshua’ uyu muhanzi yahishuye  ibyo yanyuzemo mbere na nyuma y’uko ashwana n’umugore we, iari muri gereza ya Mageragere, ndetse n’ubuzima bushya yatangiye nyuma yo gufungurwa.

Mu gitero cya mbere cy’iyi ndirimbo  ashima bikomeye Imana yamuhinduriye paji y’ubuzima bwe. Avuga uburyo umwanzi yashyize umunabi mu rugo rwe, bikiyongeraho n’amagambo yavuzwe na benshi bamuha urw’amenyo. 

Agira  “Niba ari kabaka nasimbuke pandagari. Bati niba ari umuhatari nace ipingu twemere.” Ashimangira ko ibi byose byatumye aba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi.

Jay Polly n'abasore babiri mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Umusaraba wa Joshua'

Mu gitero cya kabiri, avuga ko imbere y’urikiko abacamanza n’abanyamategeko bahagurikiye rimwe, ingingo zimurengera zimirwa n’izimuzikiza. Ngo yabwiwe ijambo agirango ararota; azirikana ko ‘uteza imidugararo mu rugo rwe ni koko umurage we ntakindi ni imiyaga,”

Uyu muhanzi kandi avuga ko uburoko bwabaye umusaraba yahetse, aratuza. Mu gitero cya Gatatu aca imigani nka:   ‘Nk’uko umushari wavino usharira akanwa niko nari, ‘Huguma ubuzima’, ‘Bari baziko nzapfiriyo’, ‘Mwishene ni ku munzani w’ubuzima’…..

Amajwi (Audio) y’iyi ndirimbo ‘Umusaraba wa Joshua’ yatunganyijwe na Producer Bob. Ni mu gihe ifatwa ry’amashusho ryayobowe na  AB Godwin. Iyi ndirimbo igizwe n’iminota itatu n’amasegonda 44’ niyo ya mbere Jay Polly ashyize hanze kuva avuye muri Gereza ya Mageragere. Yafashijwe byihariye n'inzu ireberera inyungu z'abahanzi, The Mane, iyobowe na Bad Rama.


REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMUSARABA WA JOSHUA' YA JAY POLLY FEAT MARINA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND