RFL
Kigali

Thailand yemejwe kwakira Miss World 2019, u Rwanda ruzaserukirwa na Miss Nimwiza Meghan

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/02/2019 13:52
4


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Gashyantare 2019 Ubuyobozi bwa Miss World Organisation(MWO) bwemeje bidusubirwaho ko ku nshuro ya 69 irushanwa ryo gushakisha umukobwa uzaba Nyampinga w’Isi 2019 rizabera muriThailand. Muri aya marushanwa y’ubwiza u Rwanda ruzahagararirwa na Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan.



Ni ku nshuro ya mbere igihugu cy’inseko [Thailand] igiye kwakira iri rushanwa kuva ryatangira. Muri 2018 yakiriye irushanwa rya Miss Universe 2018 none ubu yahawe kwakira Miss World 2019. Ni ibintu bisa neza n’ibyabaye kuri Hong Kong;  mu 1988-1989, yakiriye irushanwa rya Miss Universe, mu mwaka wakuriyeho ihabwa kwakira Miss World.

Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, yahamirije INYARWANDA, Nimwiza Meghan w’imyaka 20 y’amavuko ariwe uzitabira irushanwa rya Miss World 2019. Uyu mukobwa azajyayo asimbura Miss Iradukunda Liliane wahatanye 2018 agataha amara masa. 

Tariki 18 Gashyantare 2019, hateganyijwe ikiganiro n’itangazamakuru kizasobanura birambuye uko irushanwa ry’uyu mwaka riteguye n’ibindi byinshi.

Umukobwa witwa Vanessa Ponce de León wabaye Nyampinga w’Isi 2018, azagera mu Mujyi wa Bangkok ahazabera iki kiganiro n’itangazamakuru, kuya 16 Gashyantare 2019 ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’Irushanwa Miss World, Madamu Julia Morley. Hazaba kandi hari ba Nyampinga bahagarariye imigabane itandukanye.    

Muri bo hatumiwe: Miss World Europe: Maria Vasilevich, [Belarus]. Miss World Caribbean: Kadijah Robinson [Jamaica].  Miss World Americas: Solaris Barba, Panama. Miss World Africa: Quiin Abenakyo [Uganda].  Miss World Asia: Nicolene Pichapa Limsnukan [Thailand]. Miss World Oceania: Jessica Tyson [New Zealand] ndetse na Miss United Kingdom: Linzi McLelland, [Scotland].

Nyampinga w'Isi 2018 ari kumwe 'abategura irushanwa rya Miss World bakiriwe n'Umuyobozi w'Umujyi Pattaya uzakira irushanwa mu Ugushyingo 2019.

Julia Umuyobozi Mukuru wa Miss World Organization yatangaje ko bishimiye y’uko Thailand ariyo izakira Miss World 2019. Yizeye ko bazagira ibihe byiza mu gihugu cy’inseko. Yagize ati “Nshimishijwe n’uko Thailand ariyo izakira amarushanwa ya Miss World 2019. Ndabizi kandi ndizera ko tuzagira ibihe byiza muri uru rugendo mu gihugu cy’inseko. Ni ukuri twizeye ko Thailand izatwereka uburyo yihariye mu kwakira abantu ku Isi yose.” 

Yongeyeho ko ‘kumara igihe muri Thailand byoroshye ari nayo mpamvu iki gihugu cyahawe akabyiniriro k’igihugu cy’inseko kuko abantu bose berekana ubushuti ndetse buri wese agahora yisekera’.

Irushanwa rya Nyampinga w’Isi 2019 rizabera mu Mujyi wa Pattaya muri Thailand. Miss World yatangirijwe mu bwami bw’u Bwongereza mu 1951 iri mu marushanwa ane y’ubwiza akomeye ku Isi harimo Miss Universe, Miss International ndetse na Miss Earth.

Sonthaya Kunplome Umuyobozi w’Umujyi wa Pattaya City Hall, kuya 19 Mutarama 2019, yakiriye abategura irushanwa rya Miss World. Yavuze ko ‘umujyi wa Pattaya wishimiye kuzakira iri rushanwa twizeye ko tuzabakirana inseko Isi yose izabona’. Irushanwa ry’uyu mwaka rizitabirwa n’ibihugu 130.


Miss World 2018 n'ibisonga bye.

Irushanwa rya Miss World 2018 rizabera Thailand.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dodo5 years ago
    Courage Miss Rwanda 2019 Nimwiza lmana izakube hafi twizeye intsinzi ari iyawe ni iy'abanyarwanda muri rusange twizeyeko uzatambuka rwose.
  • kiridoriya 5 years ago
    muvugengo miss cogebanque izahagararirwa na nimwiza Meghan not miss Rwanda kuko Uwo twiroreye siwe mwatoye nimugende
  • Semana5 years ago
    welcome to Thailand
  • ymqzoeqrtc4 months ago
    Muchas gracias. ?Como puedo iniciar sesion?





Inyarwanda BACKGROUND