Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC avuga ko nyuma y’imikino ibanza ya shampiyona 2018-2019 abona abakinnyi be barakoze ibishoboka kandi byiza. Gusa agaruka kuri Mushimiyimana Mohammed yavuze ko amushima cyane ku kazi gakomeye yakoze mu mikino ibanza.
Ubwo
shampiyona 2018-2019 yari itangiye, ntabwo Mushimiyimana Mohammed yahise aba
umukinnyi ubanza mu kibuga kuko yakunze kujya mu kibuga asimbuye ariko biza
kugera ku munsi wa kane wa shampiyona yamaze kuba nimero ya mbere hagati mu
kibuga ndetse imikino yose agakina iminota 90’.
Albert Mphande avuga ko uyu musore yagaragaje imbaraga cyane mu myitozo bagiye bakora bityo akanabyaza umusaruro iminota yagiye ahabwa mu mikino itandukanye bigatuma arushaho kumuha umwanya kugira ngo akomeze afasha ikipe gushaka amanota.
“Arahatana cyane kandi ko ubona asigaye yihuta cyane atanga imipira ahantu hose icyenewe. Aradufasha cyane nk’iyo dutakaje umupira agira uruhare mu kuwugarura vuba ndetse akaba yanawutindana kugira ngo bagenzi be babanza bitunganye mu myanya yabo”. Mphande
Muri iki
kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Albert Mphande yavuze ko muri rusange
abakinnyi bose ba Police FC bafite imbaraga n'ubwo hakirimo ibintu bicye byo
kudahuza umukino ariko ko abakinnyi be bahagaze neza kandi ko igikombe
bagishaka. Gusa ngo Mushimiyimana Mohammed aramufasha cyane hagati mu kibuga.
“Muri
rusange abakinnyi bose ubona bahatana cyane ariko nishimira ko Mohammed
(Mushimiyimana) adufasha cyane hagati mu kibuga ndetse akanatsinda ibitego.
Buriya iyo mu ikipe abakinnyi bahatana cyane byorohera umutoza”. Mphande
Albert Mphande ushimira urwego rwiza Mushimiyimana ariho
Ku ruhande
rwa Mushimiyimana Mohammed avuga ko imikino ibanza ya shampiyona itamubereye
mibi ku ruhande rwe kuko ngo umwanya wo gukina yawubonye kandi yifuza
kuwugumana mu gihe cy’imikino yo kwishyura igomba gutangira tariki 18
Gashyantare 2019.
“Buriya umukinnyi ubona umwanya wo gukina biramushimisha iyo awubonye akanabasha gukina ibyo umutoza ashaka kandi akabona ko byagenze neza. Uyu mwaka ntabwo natangiye neza ijana ku ijana ariko byahise biza ubu nta kibazo mfite”. Mushimiyimana
Mushimiyimana Mohammed (10) imbere ya Hatungimana Basile (26) wa Mukura VS
Iyo ubaze
neza ukareba usanga Mushimiyimana Mohammed yarabonye umwanya uhoraho ubwo yari
avuye mu ikipe y’igihugu Amavubi yiteguraga umukino wa Republique Centre Afrique
i Huye. Uva icyo gihe imikino yose Police FC yakinnye yayitwayemo neza.
Mushimiyimana avuga ko imyitozo y’Amavubi yamufashije cyane.
“Abakinnyi
bahamagawe mu ikipe y’igihugu twese nizera ko twagize imyiteguro myiza kandi
nko kuri njyewe navuga ko byamfashije cyane kuzamura urwego kuko twakoraga
imyitozo myiza kandi turi ahantu hamwe nta bindi bintu dutekereza ku ruhande.
Imyitozo y’Amavubi yambereye inzira nziza yo kugaruka ku mwanya wanjye mu
kibuga iminota yose y’umukino”. Mushimiyimana
Mushimiyimana Mohammed (10) yishimira igitego yatsinze Mukura VS
Mushimiyimana
Mohammed niwe mukinnyi uheruka gutsindira Police FC igitego cyabahaye amanota
atatu (3) mu mukino w’ikirarane batsinzemo Mukura Victory Sport ibitego 3-2
kuri sitade ya Kigali.
TANGA IGITECYEREZO