RFL
Kigali

KIGALI:Charly na Nina bazataramira abazitabira ibirori byiswe 'Umwiherero w'abakundana' bizaba kuri St Valentin

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/01/2019 9:05
2


Nk'uko bizwi ku Isi hose tariki 14 Gashyantare buri mwaka uba ari umunsi wahariwe abakundana. Mu Rwanda uyu munsi uzwi cyane mu bakundana ariko nanone bakunda kwishimana iyo wageze. Ibi bituma by'umwihariko mu mujyi wa Kigali iyo uyu munsi wegereje usanga abantu banyuranye bategura ibitaramo mu rwego rwo gususurutsa abakundana.



Muri uyu mwaka hamwe mu hateguwe ibi birori ni mu mujyi wa Kigali ahitwa Retreat by Heaven ahazabera ibirori bimeze nk'umwiherero w'abakundana aho bazaba bateguriwe ibintu binyuranye byatuma urukundo rwabo barushimangira kuri uwo munsi. Ibyo kurya no kunywa ni bimwe mu byo abantu bazaba bateguriwe kugira ngo uwo munsi urusheho kugenda neza kandi ube utibagirana mu mitima yabo.

Charly na Nina ni bamwe mu bahanzikazi bakunzwe bikomeye mu ndirimbo zabo ziganjemo iz'urukundo yewe n'injyana bakora ikundwa n'abatari bake. Aba bahanzikazi ni bo bitabajwe ngo basusurutse abakunzi ba muzika bazaba basohokeye muri uyu mwiherero uzabera mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Retreat by Heaven mu Kiyovu cy'abakire nk'uko benshi bahita.

Charly na Nina

Charly na Nina batumiwe muri iki gitaramo

Ibi birori by'abakundana byitezwe tariki 14 Gashyantare 2019, si ibirori biciriritse dore ko itike ya nyuma yo kwinjira izaba ari 30,000Frw ku muntu umwe  bakaguha icyo kunywa,... 35,000Frw ku mwana uri munsi y'imyaka 12 uyu akazahabwa ibyo kurya no kunywa muri aya mafaranga, 90,000Frw ku bakundana babiri bazasohokana bagahabwamo ibyo kurya no kunywa harimo n'ikirahure cya divayi. Hari kandi na 55,000Frw ku muntu umwe uzahabwa ibyo kurya no kunywa ndetse n'ikirahure cya Divayi...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • HASSAN5 years ago
    MWARENGWA MWARENGWA AYO WAMUJYANA AHO USHAKA AKISHIMA HARIMO NIZO NDABYO MUBA MUVUGA AKARYA AKANYWA
  • Mc.matatajado5 years ago
    kabawedee hhhh ngo angahee???





Inyarwanda BACKGROUND