Mu ijoro ryo kuri uyu wa 24 Mutarama 2019 ni bwo hatanzwe amakamba 3, harimo ikamba ry'umukobwa wagaragaje umuco cyane, umukobwa wabanye neza n'abandi ndetse n'umukobwa wagaragaje kuberwa n'amafoto. Cyiza Vanessa yatunguranye yambikwa ikamba ry’umukobwa wabanye neza na bagenzi be nyamara yari aherutse kwirukanwa.
Mu itangwa ry'ibi bihembo umukobwa witwa Ricca Michaella Kabahenda yegukanye ikamba rya Nyampinga w’umuco n’umurage [Miss Heritage]; uwitwa Tuyishimire Cyiza Vanessa yegukana ikamba ry'uwabanye neza nabandi mu mwiherero (Miss Congeniality) naho Uwase Muyango yegukana ikamba ry'umukobwa uberwa n'amafoto guhiga abandi (Miss Photegenic) mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019.
Kuba Tuyishimire Cyiza Vanessa yahawe ikamba ry'umukobwa wabanye neza na bagenzi be byatunguranye cyane dore ko uyu mukobwa yari aherutse kuvanwa mu irushanwa ku wa Gatatu tariki 23 Mutarama 2019 aha akaba yarananiwe gusubiza neza bityo abagize akanama nkemurampaka ntibamuhitamo yewe n'amajwi ya SMS ntiyabasha gutuma atambuka ngo akomeze umwiherero. Aha byabaye ngombwa ko ahangana na Inyumba Charlotte aho abakobwa bagombaga gutora uwo babanye neza kurusha undi muri aba babiri.
Uyu mukobwa (6) yirukanywe n'abakobwa bagenzi be mu irushanwa aho batoye ko arushwa na Inyumba Charlotte (33) kubana neza nabo ariko yahawe ikamba ry'umukobwa uhiga abandi kuba yarabanye neza na bagenzi be mu mwiherero
Mu minsi micye ishize abakobwa bahawe umwanya wo gutora uwababaniye neza bahitamo ko Inyumba Charlotte ari we babanye neza cyane kurusha Tuyishimire Cyiza Vanessa, bituma asezererwa mu irushanwa. Icyakora Tuyishimire Cyiza Vanessa n'abandi batanu basezerewe mu mwiherero bari batumiwe mu ijoro ryo gusangira ryateguriwe abakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2019 ari naho hatangiwe amakamba.
Byatunguranye ubwo hajyaga gutangwa ikamba rya Nyampinga wabanye n'abandi neza, ikamba rigahabwa Miss Tuyishimire Cyiza Vanessa wari warasezerewe mu irushanwa biturutse ku kuba abakobwa bari kumwe mu mwiherero baragaragaje ko Inyumba Charlotte ari we babanye neza kumurusha bakamusezerera mu irushanwa.
Hari abatunguwe no kumva ko uwari warasezerewe mu irushanwa ari we watwaye ikamba ry'uwabanye neza na bagenzi be ndetse bamwe bavuga ko bitumvikana na cyane ko hari abari abatari basobanukiwe ibyagendeweho hatangwa iri kamba. Iri kamba ryatanzwe hagendewe ku bwiganze bw'amajwi y'uwo abakobwa bahatanira ikamba bahaye amahirwe nk'uwababaniye neza kurusha abandi mu mwiherero.
Aba bakobwa batunguranye batora Tuyishimire Cyiza Vanessa nk'uwababaniye neza cyane nyamara uyu mukobwa yari aherutse kwirukanwa mu mwiherero aho mu byo yazize harimo no kubura amajwi ya bagenzi be dore ko mu gutora umukobwa uguma mu mwiherero, aba bakobwa batoye Inyumba Charlotte nk'umukobwa bari bishimiye bivuze yanababaniye neza, gusa hageze aho gutanga ikamba ry'uwababaniye neza aba bakobwa bisubiraho noneho batora Tuyishimire Cyiza Vanessa.
N'ubwo yirukanywe mu irushanwa azize kutabanira bagenzi be neza, yambitswe ikamba ry'umukobwa wabanye na bagenzi be neza...
Abahanga mu marushanwa nk'aya bahamya ko Cyiza Vanessa atakuwe mu irushanwa n'uko atabanye n'abandi neza, ahubwo icyabaye ari uko abakobwa bari guhatana nawe babonaga afite imbaraga zo kuba yanatsinda kurusha uwo bari bahanganye bityo byagera aho bagomba guhitamo uva mu irushanwa bakamuhitamo mu rwego rwo kumwikiza cyane ko atari yabashije gutsinda imbere y'akanama nkemurampaka yewe n'amajwi y'abamutoye atashoboraga kumutambutsa.
REBA HANO UKO BATOYE ABAKOBWA 15 BAZAHATANA MURI MISS RWANDA 2019
REBA HANO UKO ABAKOBWA BAHIZE IMIHIGO YABO NA HON. EDOUARD BAMPORIKIAGASANGIRA NABO KU NTANGO
REBA IJAMBO EDOUARD BAMPORIKI YABWIYE ABAKOBWA MBERE YUKOBAHIGA IMIHIGO YABO
REBA HANO UKO IGIKORWA CYO GUTANGA AMAKAMBA CYAGENZE
TANGA IGITECYEREZO