RFL
Kigali

Bwa mbere Dj Marnaud agiye gucuranga mu Bubiligi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/01/2019 16:32
0


Dj Marnaud ni umwe mu basore bazamutse cyane mu mwuga wo kuvangavanga imiziki hano mu Rwanda, uyu magingo aya ni umwe mu bagabo bazwiho ubuhanga buhanitse mu kuvangavanga imiziki mu bitaramo no mu tubyiniro tunyuranye hano mu Rwanda. uyu mu mateka ye ni ubwa mbere agiye gukorera igitaramo ku mugabane w'u Burayi.



Aganira na Inyarwanda Dj Marnaud yaduhamirije ko yatumiwe muri iki gitaramo ndetse yiteguye kwerekezayo. Uyu musore ni umwe muri batatu bagize itsinda rya Dream Team Djs cyane ko rigizwe na Dj Miller, Dj Toxxyk ndetse na Dj Marnaud aba bakaba ari aba Djs bamaze gukuza amazina yabo mu ruhando rwo kuvangavanga imiziki abantu bakishima. uyu musore ategerejwe mu Bubiligi tariki 9 Werurwe 2019 aho azacuranga mu gitaramo yatumiwemo.

marnaud

Dj Marnaud i Burayi mu gitaramo...

Dj Marnaud uri kwagura imbibi mu kazi ke aherutse kuva muri Nigeria aho yacuranze mu gitaramo cya Wizkid. Iki gitaramo Dj Marnaud azacurangamo magino aya byamaze kumenyekana ko azafatanya na Dj Princess Flor umunyarwandakazi umaze kubaka izina mu Bubiligi kubera kuvangavanga imiziki, Kikazabera i Birmingham Place aha kwinjira bikaba ari ama Euro 15 kuzaguta itike mbere na 20 kuzayigurira ku muryango. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND