Irushanwa rya Miss Rwanda 2019 riri kwerekeza ku minsi nyir'izina wo gutora uzaba Nyampinga w'u Rwanda wa 2019, ribaye ku nshuro ya 6 ndetse ritegurwa 100% n'abikorera (Rwanda Inspiration Back Up). Madamu Ingabire Marie Immaculee, umuyobozi wa Transparency Rwanda asanga mu myaka rimaze ntacyo abona rimariye abanyarwanda.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Madame Ingabire Marie Immaculee, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, umuryango urwanya ruswa n'akarengane yavuze ko atumva akamaro ka Miss Rwanda n’icyo iri rirushanwa rimariye abanyarwanda. Yagize ati "Nagerageje kumva akamaro ka Miss ariko wapi narakabuze. Sinzi icyo imariye abanyarwanda dore ko n’abayizi ari bacye cyane. N’ababaye ba Miss kugeza ubu simbona akarusho bazanye mu iterambere ry’igihugu."
Ingabire Marie Immaculee ntabwo arumva akamaro ka Miss Rwanda
Ingabire Marie Immaculee yunzemo ati "Jyewe umunsi bakoze amarushanwa ya 'Nkubito z’icyeza' cyangwa ay’abakobwa bafite imishinga y’iterambere rigera ku rubyiruko rwinshi nzabishyigikira! Naho ngo umukobwa mwiza? Wapi. Ubwiza bw’umuntu buterwa n’umureba."
Aya ni amagambo ya Ingabire Marie Immaculee wanenze irushanwa rya Miss Rwanda mu gihe irushanwa ryo muri uyu mwaka wa 2019 riri kugana ku musozo. Kuri ubu hari gushakwa abakobwa 15 bazerekeza ku munsi wa nyuma w'irushanwa hakavanwamo Nyampinga w'u Rwanda 2019 mu birori bizaba tariki 26 Mutarama 2019 i Rusororo.
Irushanwa Ingabire Marie Immaculee yashyigikira rigasimbura Miss Rwanda ni iry'abakobwa bafite imishinga
Mu irushanwa rya Miss Rwanda haba hashakishwa umukobwa wambikwa ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda, uyu akaba ari we unahagararira u Rwanda muri Miss World. Usibye ibi, uyu mukobwa uba wambitswe ikamba akunze kugaragara mu bikorwa binyuranye kimwe na bagenzi be baba barahatanye. Umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda ahembwa imodoka nshya n'umushahara wa 800,000frw buri kwezi.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda bwari butaragira ikintu butangaza ku byavuzwe n'uyu muyobozi wa Transparency Rwanda, Ingabire Marie Immaculee.
TANGA IGITECYEREZO