RFL
Kigali

Dj Pius, Tom Close, Kid Gaju, Safi Madiba, Uncle Austin, Bruce Melodie, Charly&Nina barahurira mu gitaramo cyo kwibuka Mowzey Radio

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/01/2019 14:57
0


Abahanzi Nyarwanda barimo Rukabuza Rickie [Dj Pius], Muyombo Thomas [Tom Close], Niyibikora Safi [Madiba], Luwano Tosh [Uncle Austin], Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie], Kid Gaju ndetse na Charly&Nina bagiye guhurira mu gitaramo gikomeye cyo kwibuka Nyakwigendera Mowzey Radio.



Mowzey Radio. umwanditsi w’indirimbo wabaye umuririmbyi w’umuhanga benshi bamenye mu itsinda Goodlyfe yari ahuriyemo na Weasel, yitabye Imana kuya 01 Gashyantare 2018, inkuru y’urupfu rwe yashenguye benshi. 1K Entertainment ihagarariwe na Dj Pius, yateguye igitaramo gikomeye cyo kwibuka uyu muhanzi witabye Imana benshi batabyifuza.

Kizaba tariki 01 Gashyantare 2019, cyatumiwemo abahanzi nyarwanda: Dj Pius, Tom Close, Safi Madiba, Uncle Austin, Charly&Nina, Kid Gaju ndetse na Bruce Melodie. Indirimbo za Nyakwigendera Radio zizacurangwa na Symphony Band. 

Dj Pius Umuyobozi wa 1K Entertainment, yabwiye INYARWANDA, ko amafaranga azava muri iki gitaramo bazayaha umuryango wa Radio. Yavuze kandi ko bari kuvugana n'umuvandimwe wa Radio (mukuru we) kugira ngo azabe ari mu Rwanda bamushyikirize amafaranga bazabona.

Yagize ati “Umuvandimwe wacu aruhukiye mu mahoro ari kumwe n’abamarayika. Ni inshingano zacu gukomeza kumwibuka. Bana nanjye [Dj Pius] ndetse n’abandi bahanzi nyarwanda barimo Safi Madiba, Charly&Nina, Tom Close, Uncle Austin, Bruce Melodie ndetse na Kid Gaju. Aba bose bazaba baririmba umwimerere w’indirimbo za Radio&Weasel bafashijwe na Symphony Band. Muze mwese dufatanye kwibuka ubuzima bw’umunyabigwi mu muziki.” 

Kuya 01 Gashyantare 2019, umwaka uzaba ushize Radio yitabye Imana.

Kuya 01 Gashyantare 2019 nibwo iki gitaramo giteganyijwe kuba, kizabera Wakanda Villa aho kwinjira ari ibihumbi bitanu (5 000 Frw). Iki gitaramo kandi kizacurangamo aba-Dj’s bose bahuriye muri 1K Entertainment, umushyushyarugamba ni MC Nario.

Kuya 11 Mutarama 2019, Umuryango wa Nyakwigendera Moses Nakintijje Ssekiboggo [Mowzey Radio] witabaje abanyamategeko bawo uhagarikisha ibirori byiswe ‘Album Listening Party’ byateguriwe kumurika albumu ‘Moses The Great’ yasize ikozwe na Radio atarapfa.

Radio wavutse kuya 01 Mutarama 1985, yitabye Imana ku myaka 33 y'amavuko, ku wa 01 Gashyantare 2018. Ibizamini by’abaganga byemeje ko yakomeretse ku bwonko. Yakubitiwe mu kabari, mu gace ka Entebbe, kari mu birometero 35 uvuye mu mujyi wa Kampala. Yavuriwe mu bitaro bya Case Hospital ari naho yaguye.

Abahanzi Nyarwanda bagiye guhurira mu gitaramo cyo kwibuka Radio.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND