RFL
Kigali

"Ubuzima budusunika gusiga u Rwanda dukunda" Ally Soudy mbere y'uko ava mu Rwanda asubira muri Amerika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/01/2019 10:55
0


Mu mpera z'umwaka wa 2018 nibwo Ally Soudy n'umuryango we bageze i Kigali aho bari baje mu kiruhuko cyo gusoza umwaka. Ally Soudy yabaye umunyamakuru ukomeye mu Rwanda akaba umuhanzi ndetse n'umuyobozi w'ibitaramo. Nyuma y'igihe yari amaze i Kigali kuri ubu uyu mugabo yamaze gusubira muri Amerika.



Mbere y'uko asubira muri Amerika Ally Soudy yagaragaje ko agiye atishimiye kuva mu Rwanda maze ku rukuta rwe rwa Instagram agira ati "Ubuzima budusunika gusiga u Rwanda dukunda ariko umutima uba wanze pe, Murabeho. Vuba Inshallah tuzongera dusurane." Amagambo yatangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Mutarama 2019 mbere gato ko yerekeza muri Leta Zunze ubumwe za Amerika we n'umuryango we.

Ally Soudy

Ally Soudy n'umuryango we bamaze iminsi mu Rwanda...

Mu gihe amaze mu Rwanda, Ally Soudy yakoze ibikorwa binyuranye birimo gusura ibigo by'amashuri akaganiriza abanyeshuri ku ngingo zinyuranye zibafitiye akamaro, usibye ibi ariko kandi Ally Soudy yanayoboye ibirori binyuranye birimo na Miss Rwanda ndetse anakorana indirimbo na Amalon.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND