RFL
Kigali

Miss Rwanda 2019: Mutoni Oliver ubana na Mwiseneza Josiane mu cyumba kimwe yahishuye impano ikomeye benshi batari bazi kuri Josiane

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/01/2019 7:28
6


Mwiseneza Josiane uri mu bakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019 araza ku isonga mu bakobwa bafite abafana benshi muri iri rushanwa. Kuri ubu hamenyekanye impano ikomeye abantu benshi batari bazi kuri uyu mukobwa w'i Karongi wiyamamarije mu karere ka Rubavu.



Mutoni Oliver na we uri mu bakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019 ni we wahishuye impano abantu benshi batari bazi kuri Mwiseneza Josiane (Nimero 30). Mutoni Oliver watangaje ibi, ni we ubana na Mwiseneza Josiane mu cyumba kimwe mu mwiherero uri kubera i Nyamata muri Golden Tulip Hotel. 

Aba bakobwa bombi bahagaze neza muri iri rushanwa dore ko amajwi y'amatora y'umunsi wa 3 yabagaragaje bari ku myanya myiza. Mwiseneza Josiane ayoboye urutonde n'amajwi 21,937 mu gihe Mutoni Olivier ari ku mwanya wa 4 n'amajwi 17,969 naho ku mwanya wa nyuma hakaba hari Nimwiza Meghan n'amajwi 2,217.


Mutoni Oliver yatangaje byinshi bitari bizwi kuri Mwiseneza Josiane

Mutoni Oliver (Nimero 20) yitabiriye iri rushanwa ahagarariye Intara y'Amajyepfo. Yatangaje ko muri Bootcamp abakobwa bose babanye neza rwose. Yavuze ko umukobwa basezerera, bagenzi be bamukumbura ndetse nawe yahamije ko aramutse atashye, bagenzi be bamukumbura kuko yababaniye neza cyane. Ati "Ehh bankumbura kuko nababaniye neza". 

Umunyamakuru wa TV10 yahise amubaza uko abanye neza na bagenzi be nuko Mutoni Oliver ati "Kubana nabo neza ntugire umuntu ugirana nawe ikibazo cyangwa ngo hagire uwo ubangamira, bose ukumva ko ari bamwe kandi ko nta we ugomba kubangamira." Nyuma yo kuvuga ko yabaniye neza cyane bagenzi be, umunyamakuru yagize amatsiko yo kumenya umukobwa babana mu cyumba anamubaza icyo bakunda kuganiraho cyane.

Umunyamakuru yagize ati: "Uburyo hano muba mu byumba ndatekereza ko muba mu byumba bya babiri, ubana n'uwitwa nde?" Undi ati "Mbana na Josiane Mwiseneza." Umunyamakuru ati "Hanyuma ndagira ngo utubwire ikiganiro mukunda kugirana ni nk'iki mukunda kuganiraho.?" Mutoni Oliver yabanje guseka agezeho ahishura impano abantu benshi batari bazi kuri Mwiseneza Josiane.


Hatangajwe impano ikomeye abantu benshi batari bazi kuri Mwiseneza Josiane

Mutoni Oliver yavuze ko Mwiseneza Josiane afite impano ikomeye yo kubwiriza ijambo ry'Imana. Ngo iyo bagiye kuryama, Mutoni arabanza agasenga, hanyuma Josiane akamubwiriza ijambo ry'Imana, akamubwira ko ibintu byose bishoboka imbere y'Imana. Yahamije ko Josiane amurusha cyane kubwiriza. Yagize ati: "Ehhh turaganira. Akunda kunyigisha ijambo ry'Imana ampumuriza nyine ambwira ko ibintu byose bishoboka." 

Yabajijwe niba Mwiseneza Josiane afite Bibiliya n'uko Mutoni Oliver asubiza ko ayifite. Abajijwe niba we nta Bibiliya afite, yagize ati: "Nanjye ndayifite (Araseka), nuko andusha kwigisha nyine we arabizi cyane (Aravuga Josiane)...Ansomera icyanditswe akagisobanura, nanjye nkumva binkoze ku mutima'. Yabajijwe niba we nta cyanditswe arasomera Josiane, nuko ati :"Njyewe ndamusengera (...) njyewe nsengera ijambo, we akagira icyo yigisha, cyangwa tugasengera hamwe twese tukaryama."


Mwiseneza Josiane ngo burya afite impano ikomeye yo kubwiriza

Yavuze ko baba mu cyumba nimero 505. Mutoni Oliver yavuze ko ku munsi wa mbere bahuriye muri icyo cyumba, yabwiye Mwiseneza Josiane ko amwishimiye undi nawe amusubiza ko amwishimiye. Ngo baganiriye uburyo bagomba kwitwara, biyemeza ko nta muntu ugomba kubangamira undi, hagira ubangamira undi ntabyihererane ahubwo akabibwira mugenzi we aho kubibika mu mutima. 

Ibyo ngo byabafashije kubana neza cyane kuva ku munsi wa mbere wa Bootcamp kugeza uyu munsi. Usibye Mwiseneza Josiane, undi mukobwa muri aba bari mu mwiherero ufite impano yo kubwiriza ni Ricca Michaella Kabahenda (Nimero 09) usengera muri Zion Temple mu Gatenga dore ko akunze kugaragara arimo kubwiriza bagenzi be babana mu mwiherero ndetse amakuru ahari ni uko muri Bootcamp bamwita Pasiteri.



Ricca Michaella Kabahenda ngo muri Bootcamp bamwita Pasiteri

Mutoni Oliver yavuze ko kubana na Josiane mu cyumba kimwe hari amahirwe menshi abibonamo ati "Mbana n'icyamamare"

Ubwo yari abajijwe amahirwe bimuha kuba abana na Josiane Mwiseneza mu cyumba kimwe, Mutoni Oliver yagize ati: "Josiane ni umwana mwiza, yigisha ijambo ry'Imana. Kandi ikindi ni umukobwa uzwi n'abantu bose, urumva nyine nanjye mbana n'umu star,..." Yabajijwe uko afata kuba abana n'umu star kandi bahanganiye ikintu kimwe, nuko ati "Nta kibazo kuko n'ubundi mu marushanwa, ngombwa guteganya ibintu byose, gutsinda no gutindwa, rero nta gitangaje, nakomeza ni umugisha, nanjye ninkomeza ni umugisha, nitudakomeza kandi twese tuzakomeza tuvugane tubane neza."


Mutoni Oliver avuga ko agomba guteganya gutaha no kuguma muri Bootcamp

Yabajijwe niba abona yujuje ibisabwa kugira ngo atsindire ikamba rya Miss Rwanda 2019 ari byo Uburanga, ubwenge n'umuco n'uko ati "Yego ndabyujuje." Icyakora ubwo yari abajijwe icyizere yiha uko kingana yagize ati: "Ntabwo nshobora kwiha icyizere cyinshi cyane ngo ngomba kugeza muri 15 (bazajya kuri Final) kuko ndamutse ntagezemo byambabaza cyane, ubu nyine ni uku balacing byose (kubiha amahirwe angana), 50%, ku buryo nkomeje byanshimisha ariko ku buryo ntanakomeje nabasha kubyakira mu mutima wanjye sibinkomeretse."


Mutoni Oliver avuga ko yujuje ibisabwa byose; uburanga, ubwenge n'umuco

Josiane Mwiseneza umaze kuba icyamamare muri iri rushanwa yabajiwe icyamutunguye akigera muri Bootcamp n'uko ati "Urebye nta gitangaje cyantunguye." Abajijwe icyamushimishije yagize ati "Ni ukuba muri sosiyete nshya. Nyita nshya kuko ntabwo nari nayigezemo na rimwe, ubu ni ubwa mbere." Yabajijwe niba afite icyizere cyo gutaha cyangwa kuguma muri Bootcamp n'uko ati "Icyifuzo ni ukugumamo." 


Iyi foto ya Mwiseneza Josiane yaravuzwe cyane mu gihe gishize, bamwe bayihuza n'ikirango cya Miss Rwanda nuko bati "Ikamba ribonye nyiraryo"

Twabibutsa ko abakobwa 20 ari bo bagiye i Nyamata mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019, icyakora kugeza ubu hasigayemo abakobwa 17 kuko batatu bamaze gusezererwa (Umurungi Sandrine, Igihozo Darine na Higiro Joally), mu gihe hagomba gusezererwa abakobwa batanu, hanyuma abakobwa 15 basigaye akaba ari bo bazajya kuri Final izaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019 mu birori bikomeye bizabera i Rusororo muri Intare Conference Arena ahazatorerwa umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2019.


Umurungi Sandrine yabaye umukobwa wa 3 usezerewe muri Miss Rwanda 2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ANDY MADOU5 years ago
    MWISENEZA Josiane Alias MISS jojo ndamufana kabisa nda mutora nkumva koko biranyuze
  • Gasore5 years ago
    Mwisenez numwanamwiza kbx2 gusa abeyitegura gutwara ikamba nimodoka
  • Moses Agaba 5 years ago
    Nkurinyuma ma nibaguhe ikamba ryawe kuko ndibaza ariwowe nyampinga wa 2019 Ntawundi ni nimero 29 Umwari mwiza wujuje ibisabwa rwose Uwicyeza Pamella niwowe niwowe oyeeee oyeeee oyeeee Uwicyeza Pamella nimero 29 tukurinyuma 100%
  • Moses Agaba 5 years ago
    Ngendabona Miss Rwanda 2019 ari nimero 29 Uwicyeza Pamella yegukira impungenge tumurinyuma 100%
  • Florence5 years ago
    Mwiseneza Josiane akwiye ikamba rwose! Nkunda uburyo asubizanya ikinyabupfura
  • NSHUTIYUBUGING Magnifque5 years ago
    MWISENEZA Joziane niwe uratwara irikamba rwaninyaminga





Inyarwanda BACKGROUND