Kigali

Umuhanzi Sanyu yashyize hanze amashusho y'indirimbo ‘Sanyu’-VIDEO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:21/01/2019 18:12
0


Ni umusore wagaragaje impano mu marushanwa yagiye anyuramo haba muri ‘ArtRwanda Ubuhanzi’ ndetse no muri ‘Hanga higa’ yanegukanyemo umwanya wa Kane. Nyuma y’ibi bikorwa Sanyu yashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo ‘Sanyu’.



Ubusanzwe yitwa Sanyu Emmy agakoresha izina ry'ubuhanzi Sanyu, kubera uburyo akunda ubusobanuro bw'iri zina yewe yanaryitiriye n'indirimbo ye nshya ‘Sanyu’. Sanyu ni izina ry’Ikigande bisobanuye kwishima. Uyu muhanzi Sanyu yabwiye INYARWANDA ko ubusobanuro bw’iyi ndirimbo ye nshya atangiranye n’umwaka wa 2019.  Yagize ati: “ Indirimbo Sanyu ubutumwa buyirimo n’indirimbo yaririmbiwe abakundana kandi bataryaryana, n’indirimbo ikubiyemo kwishima hagati yabakundana”


Sanyu n'umuhanzi wagaragaje impano mu marushanwa agiye atandukanye harimo na ArtRwanda Ubuhanzi

Sanyu yakomeje adutangariza ko iyi ndirimbo ibimburiye ibikorwa byinshi afite muri uyu mwaka, kandi asaba abakunzi b'ibihangano bye ko kuryoherwa n'amashusho y'iyi ndirimbo. Amajwi y’iyi ndirimbo Sanyu yakozwe na BOB Pro naho amashusho yayo yakozwe na RDA. Umuhanzi Sanyu akaba amaze kugira indirimbo Enye harimo ‘Hoya, Ndi umunyarwanda, Samathan Yegukanye umwanya wa hanga Higa ya Alain Muku.

Kanda hano wihere ijisho iyi ndirimbo ‘Sanyu’








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND