Kigali

Marina yeruye ko imbabazi yasabye Charly na Nina zari nyirarureshwa yari yategetswe n'umujyanama we-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/01/2019 11:43
9


Marina ubarizwa mu nzu ya The Mane mu minsi ishize ubwo yari i Rusizi mu bitaramo bya The Mane Simbuka Tour, yibasiye Itsinda rya Charly na Nina ubwo yaririmbaga indirimbo ye yise 'Marina' yagera aho aririmba Charly na Nina akabita Shyari na Nyina. Yaje kubisabira imbabazi gusa bidateye kabiri mu mpera z'umwaka ushize yongera kubikora.



Ubwo yari i Rusizi, Marina yumvikanye ku rubyiniro aririmbana n'abafana be indirimbo yise 'Marina'. Aha hakaba agace aririmbamo ati" ...Yararahiye ko atazakunda natabona Marina, bamuha Charly na Nina bashyiraho na Butera aratsemba ngo yikundira Marina..." Ubwo yari ageze kuri aka gace, yarikije asaba abafana be kumufasha maze aratera ati" Yararahiye ko atazakunda natabona Marina, bamuha Shyari na Nyina bashyiraho na Butera aratsemba ngo yikundira Marina."

UMVA HANO INDIRIMBO 'UBURYOHE' YA CHARLY NA NINA

Nyuma y'igihe gito akoze ibi yaje gusaba imbabazi aba bahanzikazi agira ati"Mwiriwe neza, Niseguye kuri buri umwe wese haba mu rwego rw'abafana cyangwa abanyarwanda muri rusange cyane cyane Charly na Nina waba yarafashe nabi kuba narise Charly na Nina ngo Shyari na nyina nta rundi rwango mbafitiye nk'uko ngenda mbisoma mu bitekerezo ku mbuga nkoranyambaga kandi ndabubaha nka bakuru banjye mu muziki."

Icyakora bidateye kabiri Marina yagaragaje ko izi mbabazi yazisabye bitamuvuye ku mutima cyane ko mu mu gitaramo cya XMass Celebrities Party cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ukuboza 2018 ubwo yageraga ku rubyiniro aririmba indirimbo ye Marina yongeye gusubiramo aya magambo agira ati" Yararahiye ko atazakunda natabona Marina, bamuha Shyari na Nyina bashyiraho na Butera aratsemba ngo yikundira Marina".

Marina

Marina...

Uyu muhanzikazi wari ukoze icyo benshi bakwita isubiracyaha twaganiriye aduhishurira ko mu by'ukuri iby'imbabazi bivugwa ko yasabye atari we wazisabye ahubwo yasabwe na Manager we cyangwa umujyanama we kuzisaba bityo azisaba bitamuvuye ku mutima, iyi ikaba impamvu nyiri izina yakunze kubisubiramo nawe ahamya ko atigeze anareka kubikora.

UMVA HANO INDIRIMBO 'UMUSARABA WA YOSHUWA' YA JAY POLLY NA MARINA

Icyakora n'ubwo Marina akomeje gutangaza ibi byose Charly na Nina bo baherutse gutangaza ko badashaka kuvuga kuri iki kibazo ndetse ko badashaka kuvuga na rimwe kuri Marina. Kuri ubu Charly na Nina bafite indirimbo nshya bise 'Uburyohe' yasohokanye n'amashusho mu gihe Marina nawe yakoranye indirimbo na Jay Polly bise 'Umusaraba wa Yoshuwa'.

UMVA HANO IKIGANIROTWAGIRANYE NA MARINA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Peace6 years ago
    Ibiyobyabwenge se ni iki; uyu wifatire kugahanga bagenzi be, buriya nawe siwe.
  • Narumiwe6 years ago
    Marina niwe mukobwa wa mbere uri antipathique kandi udateye appetit na nkeya nabonye kuva nava imushubati.So disgusting yuck
  • ina kim 6 years ago
    marina yarasaze ubu c arabona ibyo akora arinde ubyitayeho mukorogo yamutwitse amaboko na amaguru ariko aririrwa atuka abantu atanafungura imishumi y inkweto zabo rekana niyi murekane niyi nzengere yataye ubwenge iteye nki injiji.
  • ina kim 6 years ago
    marina yarasaze ubu c arabona ibyo akora arinde ubyitayeho mukorogo yamutwitse amaboko na amaguru ariko aririrwa atuka abantu atanafungura imishumi y inkweto zabo rekana niyi murekane niyi nzengere yataye ubwenge iteye nki injiji.
  • marina6 years ago
    marina uburyo uteyisesemi niwoe waririmba uko nanisoni ishyari ryarakokamye none utagiye kuboga ujyubareba wirebe rero Wizo ubona adushyira muri grp yawe ukajyirango turagufana
  • gakombe6 years ago
    iyi ngegegera yindaya c irikwiteranyiriza iki koko , woe uzarinda upfa ntanakimwe cya 2 cya charly na nina wigejejeho yewe nimishumi yikweto zabo ntiwazifungura,,, wikwigereranya kabsa iturize,,bo barakurenze bavuzeko ntacyo bakwirirwa bavuganan nawe kuko bo level bariho siyo kuvugana na underground nkawe
  • k6 years ago
    ariko nkawe ubwo uba ushaka hit cyangwa bariya bakobwa ntabwo uzapfa ugeze aho bagejeje umuziki bariya bakobwa bariyubaha batumirwa mu bitaramo bitandukanye ndetse na ba banyakubahwa barimo wowe uri mu matiku ntanubwo meya yagutumira aba bakobwa birirwa iburayi ntanubwo urarenga gatuna cyeretse wagiye gutandanndaraza wenda so nushaka ubatuke nushaka ubavuge baragutaye kure kure kure cyane icyambere uri niugoryi igifaransa se wapi icyongereza se wapi yewe n'igiswayire ninkakimwe cya safi rekeraho kwibasira izi nfura zacu wowe ukomezanye na za gasekurume zawe ese uzataha i rwamagana ryari rahira nawe ko utataye umuryango cyangwa niwo wakuvumye
  • Jo6 years ago
    Ariko umuntu ata umuco akirita gutukana? Marina najyenda arisebeje. Ntakindi ashoboye buretse gutukana ashaka kuririra ku mazina yabandi. Charly na Nina bamureke baramuruta. Iyo maraya
  • Mutesi 6 years ago
    Njyew nukuri birandenze so reka ndengane kabisa ntacyo nvuze



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND