Umuhanzi Ndamyirokoye François [Mudandi Frank] yashyize hanze indirimbo nshya bise “Kenyera ukomeze” yakoranye n’abanyabigwi mu muziki w’u Rwanda barimo: Intore Masamba, Mariya Yohana, Nzayisenga Sophia ndetse na Makanyaga Abdul.
Mudandi Frank yatangarije INYARWANDA, ko iyi ndirimbo ifite ubutumwa bwo gukangurira abantu kurushaho guteza imbere igihugu cy’U Rwanda hasigasirwa ibyagezweho hashingiwe ku miyoborere myiza.
Yagize ati “Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bwo gukangurira abantu gukomeza kurushaho kubaka igihugu bagiteza imbere birinda icyo ari cyose gishobora gusubiza inyuma u Rwanda”. Uyu muhanzi kandi yaboneyeho umwanya wo gushimira Umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame, kuko uko u Rwanda rukomeje gukataza mu iterambere ari we Abanyarwanda babikesha.
Avuga ko kandi yizeye ko ‘iyi ndirimbo abakuru n’abato bazayivumvamo kandi bakarushaho gushyira mu bikorwa ubutumwa buyikubiyemo bakomeza kugira uruhare mu guteza imbere igihugu’.
Mudandi Frank asohoye iyi ndirimbo nyuma y’uko mu mezi ashize yagombaga gukora igitaramo ariko bikaza kuba ngombwa ko agisubika kubera izindi gahunda zahuriranye.
Ku rundi ruhande avuga ko ataramenya igihe igitaramo azagisubukurira ariko ko muri uyu mwaka ateganya kugikora mu buryo burushijeho.Yasobanuye ko kandi yabonye kubanza gusohora indirimbo zitandukanye n’abandi bahanzi byaba byiza igitaramo kikazaba nyuma.
Muri uyu
mwaka wa 2019 avuga ko azakomeza gukora ibikorwa bitandukanye bya muzika
aririmba mu njyana zinyuranye kandi anakorana n’abahanzi batandukanye.
Mudandi asanzwe afite indirimbo zirimo iyitwa “Ni Miss”, Agasamusamu” ndetse n’izindi. Indirimbo “Kenyera ukomeze” yashyize hanze yakozwe na Trackslayer ikorerwa muri Touch Entertainment.
TANGA IGITECYEREZO