RFL
Kigali

Umubyeyi wa nyakwigendera Alexia Mupende aracyeka akagambane mu rupfu rw’umwana we-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/01/2019 11:10
0


Rose Mupende, umubyeyi w’umunyamideli Alexia Mupende wari umwe mu banyamideri bakomeye mu Rwanda, wishwe atewe icyuma mu ijosi, yatangaje ko umukozi wabo atari we wishe umukobwa wabo ahubwo ko ashobora kuba yarakinguriye abamwishe.



Ibi yabitangarije mu muhango wo gusabira nyakwigendera Alexia Uwera Mupende wishwe atewe icyuma mu ijosi. Ni umuhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki 13 Mutarama 2019 ubera kuri Rebehoth Hall i Kanombe. Mu buhamya bwe, Rose Mupende ubyara Alexia Mupende yamugaragaje nk’umwana udasanzwe wakoze ibikorwa byinshi byasigiye urwibutso umuryango mugari yavukagamo n’abandi.

Alexia Mupende yishwe atewe icyuma mu ijosi mu ijoro ryo kuwa kabiri tariki 08 Mutarama 2019. Byavuzwe ko yishwe n’umukozi wakoraga mu rugo wari uhamaze ibyumweru bitatu witwa Antoine Niyirera. Rose Mupende, umubyeyi wa Alexia Mupende, yatangaje ko umukobwa we atishwe n’umukozi wabo ahubwo ko ashobora kuba yaragize uruhare mu rupfu rwe, agakingurira abamwishe.

Avuga ko batazacogora mu gushakisha uwishe umukobwa wabo. Mu magambo ye, yagize ati “Twese tuzapfa. Yaranyigishije ngo ntawe utazapfa. Ariko urupfu rwa Alexia rwadukomerekeje. Ntabwo tuzaruhuka tutamenye uwabikoze. Uriya mukozi si we, kari akana kakoreshejwe, wenda yakinguriye umuntu araza aramwica,”

Akomeza avuga ko mu masaha y’umugoroba wo kuwa kabiri tariki 08 Mutarama 2019, umukobwa we yari ku mbuga nkoranyambaga aganira n’abantu batandukanye barimo abo mu muryango we banoza ibijyanye n’ubukwe yiteguraga ku ya 16 Gashyantare 2019.

Yagize ati “…Yarimo acatinga [Alexia] na bakuru be n’abandi bo kwa Se wabo bacatinga iby’ubukwe bigeze nka saa kumi n’ebyeri ngira ngo n’igice (18h:30’) birahagarara bibwira ko wenda umuriro wamushiranye.”

Yavuze ko we n’umugabo batashye bageze mu rugo basanga umukozi adahari, binjira bamuhagaraga. Ngo ise yinjiye mu cyumba asanga umukobwa we aryamye mu maraso. Ati “Twinjiye mu nzu dusanga umukozi ntawuhari ariko tubona itara mu cyumba cye uyu (Papa wa Alexia) agenda amuhamagara bakundanaga cyane […]

Agezeyo asanga umuntu yapfuye cyera aryamye mu maraso agaruka yihuta […] arambwira ngo ‘honey’ icara rero Alexia umukozi yamwishe ngaho icara utuze, kandi utuze yibwiraga ko hari ikintu biri buntware ariko Alexia yari yarancishije mu magambo y’Imana menshi arankomeza.”

Allan witeguraga kurushinga na Alexia Mupende.

Rose Mupende avuga ko yagiye akarunguruka mu cyumba umukobwa we yapfiriyemo, akagaruka amenyesha inshuti n’abavandimwe inkuru y’urupfu rw’umukobwa. Ati “ Ndagenda ndarunguruka gutya. Ikintu nabashije gukora nanditse message yo kuri family group’ yacu ndababwira nti nsanze Alexia yapfuye dusanze umukozi yamuteye icyuma, yapfuye,”

Ngo yagiye kuri telephone ahamagara aho bari bavuye gutanga ‘invitation’ z’ubukwe ababwira ko umukobwa we yishwe. Ashimangira ko umukobwa we yari umuhanga witangiye igihe kinini akazi yakoraga, byanatumaga ahora azamurwa mu ntera.

Yanavuze ko ibyishimo byasabye imitima y’imiryango yombi, bishimira ko bagiye gushyingiranwa bafitanye ubushuti bukomeye bwashibutse cyera. Ngo Alexia Mupende yari yababwiye ko adashaka ubukwe buhenze. Avuga ko umukobwa we yabayeho ubuzima butikunda, ahubwo ko yaharaniriye kubanira neza benshi.


REBA HANO UMUBYEYI WA ALEXIA AVUGA KU RUPFU RW'UMWANA WE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND