RFL
Kigali

VIDEO: Ikiganiro na Gusenga M.France wegukanye Miliyoni 15 Frw muri ‘I am the future’, arashaka kuba umunyamuziki ukomeye ku isi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/01/2019 17:11
1


Umukobwa witwa Gusenga Munyampungu France ni we wegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa ryahuje abanyempano mu Muziki ‘I am the future’. Avuga ko afite intego yo gukora umuziki akomeje nk’umwuga akagera ku rwego nk’urwo umuhanzikazi Beyonce agezeho.



Gukora umuziki agahagarara ku rubyiniro rumwe na Beyonce, byanashimangiwe na Tonzi ndetse Ian bari abakemurampaka mu irushanwa ‘I am the future’ batangariye impano y’uyu mukobwa, bavuga ko ibimurimo bishyigikiwe byamushyira ku rwego nk’urwo Beyonce agezeho.

Gusenga ni we wegukanye Miliyoni 15 Frw zatanzwe mu irushanwa ‘I am the future’ ahigitse abagera ku munani bahuriye mu cyiciro cya cyuma cy’iri rushanwa ryasojwe mu Ukuboza 2018. Ni umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko uhorana inseko. Avuka mu muryango w’abana umunani, ni uwa kane (abakobwa 4 n’abahungu 4). Avuka kuri Munyampundu Silas na Karimwabo Forutene.

Amashuri abanza yayizemuri  Saint Joseph i Nyanza, Icyiciro rusange yiga muri College du Christ Roi, ayisumbuye ayasoreza muri Ecole Notre Deme de La Providence mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG).

Gusenga wegukanye Miliyoni 15 Frw.

Mu kiganiro kirambuye na INYARWANDA, Gusenga France yatangaje ko hagati y’imyaka 5 n'imyaka 6 yatangiye kwiyumvamo impano yo gukora umuziki nk’umwuga, mu mashuri abanza n’ayisumbuye akajya abikora nko kwishimisha, ariko ngo abo yaririmbiraga n’abandi bamubwiraga ko afite impano y’umuziki yo gushyigikira. 

Mu mabyiruka ye, ngo yakuze ari umukunzi mwiza w’ibihangano by’abanyamuziki bafite amazina akomeye ku Isi barimo itsinda rya ‘Destiny’s Child ryanyuzemo Beyonce Knowles, Kelly Rowland ndetse na Michelle Williams, umuririmbyi w’ijwi ryahogoje benshi ‘Whitney Houston’, umunyabigwi mu muziki Celine Dion n’abandi benshi bamukundishije umuziki ucengera amatwi.

Avuga ko yatangiye kumva impano imukirigita, ndetse yiyemeza gushyira imbaraga muri uru rugendo yemerejemo kugera ku rwego nk’urwo Beyonce yagezeho. Yagize ati “Nkiri umwana nabikoraga nko kwishimisha nta n’ubwo bari bazi ibyo ari byo. Ariko ngiye muri ‘secondaire’ nagendaga ndirimba mu bana twigana bakambwira ngo ufite ijwi ryiza bibaye byiza wabikomezamo nkakora umuziki, nanjye koko numva ni ibintu binshimishije mbishyizemo imbaraga nagera kure,”

Yavuze ko guhatana muri ‘I am the future’ yabibwiwe n’umubyeyi we (nyina) amusaba guhatana muri aya marushanwa kuko yamubonagamo impano. Ngo ageze mu biruhuko yambariye guhatana nk’abandi. Yagize ati “…Mama wanjye ni umuntu unshyigikira cyane, arangije aransaba ambwira ko hari amarushanwa yaje ese byashoboka ko nutaha mu biruhuko wazayitabira. Ndamubwira nyine namenyere amakuru neza, arambwira ngo ni ‘I am the future’ nanjye nzaguhatana mu biruhuko nk’abandi naratashye,”

Avuga ko umunsi wa mbere ashyirwa ku rutonde rw’abamerewe guhatana mu irushanwa ‘I am the future’ byamushimishije, yumva ko ‘atangiye gutera intambwe mu byo yahoze yifuza’. Gusenga yavuze ko ahatana muri ‘I am the future’ yumvaga afite ubwoba bwa bagenzi be ariko ko yakomeje guhatana kugeza yegukanye intsinzi. 

Avuga ko iyo adatwara igikombe yari kubabara cyane. Atahanye intsinzi mu muryango we yasanze yiteguwe na benshi mu baturanyi n’abandi bamubwiraga ko batari bazi ko ari umuhanzi. Mu irushanwa rya “I am the future” avuga ko yaririmbye indirimbo z’abahanzi bazwi nka Beyonce, Demi Lovato, Rihanna, Alicia Keys n’abandi.  Mu myaka itanu ngo aribona kure, ati ‘Ubu ngubu ngiye gukora umuziki, imyaka iza Imana iramutse imfashishije naba mpagaze kuri sitage ba-Beyonce bahora bavuga bahagazeho’. 

Avuga ko afite intego yo gukora akagera aho Beyonce ageze.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA M.FRANCE WEGUKANYE MILIYONI 15.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gasana5 years ago
    ahubwo azajye nukuri American or British got talent nirwo rwego ariho





Inyarwanda BACKGROUND