Anita Pendo umunyamakuru, MC mu bitaramo akaba n'umu Dj ukomeye mu Rwanda mu minsi ishize yibwe konti ye ya Instagram bituma ahitamo gufungura indi, gusa yishinganisha ku mabi yose yakorwa n'uwamwiyitira.
Ku itariki 2 Mutarama 2019 ubwo Anita Pendo yibwaga konti ye ya Instagram, uyu
munyamakuru mu kigo cy'igihugu cy'itangazamakuru yahise yihutira kubimenyesha
inzego zishinzwe umutekano bityo ategereza ikivamo. Nyuma yo kubona ko icyizere
cyo kuba yasubizwa konti ye kiri kugenda kiyoyoka, Anita Pendo yahisemo
gufungura indi ndetse anishinganisha ku mabi yose yakorerwa ku zindi konti
zamwitirirwa.
Aganira na Inyarwanda.com yadutangarije ko nyuma yo kwibwa konti ye afite impungenge
z'ibyo ishobora gukoreshwa, icyakora ahamya ko yagerageje kuvugisha inzego
zishinzwe umutekano ndetse akeka ko zikiri mu iperereza. Hagati aho ariko arasaba
abakunzi be gushishoza ku muntu uwo ari we wese wagira ibyo ababwira abinyujije
mu izina rye.
Anita Pendo yafunguye indi konti mu gihe iyo bamutwaye yakurikirwaga nabarenga ibihumbi 200
Anita Pendo ni umwe mu ba MC bayoboye igitaramo cya East African Party giherutse kubera mu mujyi wa Kigali tariki 1 Mutarama 2019. Yanabaye umu Dj mu gitaramo cya Spinny Silent Disco cyabaye kuri Noheli tariki 25 Ukuboza 2018.
TANGA IGITECYEREZO