RFL
Kigali

Polisi y'u Rwanda yahamije ko igishakisha abakekwaho kwica umunyamideri Alexia Mupende

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/01/2019 16:55
1


Alexia Uwera Mupende ni umunyamideri wubatse izina mu buryo bukomeye mu Rwanda mu by’imideli mu myaka itandatu ishize, yashizemo umwuka ku mugoroba wo kuri uyu wa 8 Mutarama 2019. Birakekwa ko yishwe n'umukozi we mu gihe nyakwigendera yaburaga ukwezi kumwe gusa ngo akore ubukwe ndetse n'ubutumire bwari bwatangiye kugera hanze.



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Mutarama 2019 amakuru yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga abantu bahamya ko ukekwaho kwica uyu munyamideri yatawe muri yombi, benshi bari batangiye kwiruhutsa ko umuryango wa Nyakwigendera waba ugiye kubona ubutabera ndetse uyu ukekwaho kwica uyu munyamideri agakanirwa urumukwiye.

RIB
Uwera Alexia Mupende yitabye Imana yishwe atewe icyuma mu ijoro ryo kuri uyu wa 8 Mutarama 2018

Nyuma y'uko Polisi y'u Rwanda ibonye amakuru y'uko hari abantu banyuranye bakomeje guhamya ko uyu ukekwaho kwica Alexia Uwera Mupende yaba yafashwe, yahakanye aya makuru ihamya ko igishakisha abakekwaho ubugizi bwa nabi bwo kwica uyu mukobwa wamamaye cyane mu mwuga wo kumurika imideri yari amazemo imyaka irenga icumi.


Polisi yamaganye ibihuha by'uko uwishe uyu munyamiderikazi yatawe muri yombi

Polisi y'u Rwanda yanyujije ubutumwa ku rukuta rwa Twitter bugira buti: "Turashaka gukuraho urujijo, abakekwaho kwica Alexia Mupende baracyashakishwa." Polisi y'u Rwanda yasabye abanyarwanda kwirinda ibihuha bikomeje guca ku mbuga nkoranyambaga bahamya ko ukekwaho iki cyaha yatawe muri yombi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Olive5 years ago
    jyenabisabiraga kuduha amakuru yumukozi womurugo wapfuyemwijoryokuwakabiri cyimihurura wishwe nagaze murabamukoze





Inyarwanda BACKGROUND